Bwiza

Nyagatare: Umunyeshuri yishe mugenzi we bapfa inkweto

Biravugwa
Fred Rugira
By Fred Rugira
Kuwa Mbere, 31 Mutarama 2022 saa 11:57
Iminota 2 yo gusoma3 Abasomye
Nyagatare: Umunyeshuri yishe mugenzi we bapfa inkweto

Mu ishuri rimwe ryo mu Kagari ka Kijoro mu Murenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare, haraturuka inkuru mbi y’umunyeshuri wiga mu yisumbuye ukekwaho kwica mugenzi we wiga mu mashuri abanza, agahita atorokera muri Uganda.

Uyu munyeshuri w’imyaka 17 y’amavuko wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye akekwaho kwica mugenzi we wigaga mu mwaka wa gatandatu ku kigo kimwe aho byabereye ku ishuri rya G.S Kijojo ryo mu Mudugudu wa Kijojo mu Kagari ka Kijojo mu Murenge wa Musheri tariki 28 Mutarama 2022.

Nyakwigendera yashyinguwe ku wa Gatandatu tariki ya 29 Mutarama 2022 mu Irimbi rya Nyagatare aho ababyeyi be bavuze ijambo rya nyuma ryo kumusezera.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Kamu Frank uyoboraUmurenge wa Musheri, yatangaje ko uriya mwana yateye ikirahure mugenzi we mu mutima nyuma yo gushyamirana bapfa inkweto zo gukinana.

Yagize ati “Amakuru bambwiye rero ni uko bahise barwana, umwe akubita undi ku kirahure kirameneka, undi aragitoragura akimukubita mu gatuza, urebye ukuntu yakimukubise harimo ubugome rwose kuko yakimuhamije ku mutima ahita apfa.”

Uyu muyobozi avuga ko uyu ukekwaho kwica mugenzi we yahise akizwa n’amaguru akiruka agana ku cyambu cyerekeza muri Uganda nk'uko Radiotv10 babitangaje.

Ati “Ubu turakeka ko yagiye hakurya, gusa inzego z’umutekano n’ubuyobozi twese dukomeje kumushakisha.”

Inzego z’ibanze ku bufatanye n’iz’umutekano mu Karere ka Nyagatare ziri gushakisha uyu mwana ukekwaho kwica mugenzi we kugira ngo abibazwe.

Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.