Urukiko rwo muri Kenya rwakatiye Paul Mackenzie, wari uyoboye idini rya gikirisitu, gufungwa imyaka 200 nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kugira uruhare mu rupfu rw’abana 190 bishwe bazize inzara, nyuma yo kubategeka kwiyiriza ubusa kugira ngo bazajye mu ijuru mbere y’uko imperuka iba.
Urubanza rwasomwe ku wa 6 Ugushyingo 2026 n’Umucamanza Diana Kavedza mu Rukiko Rukuru rwa Mombasa. Iyi myaka 200 igabanyijemo imyaka 100 ku cyaha cyo kwica abantu ubicishije inzara n’indi 100 ku cyaha cyo kwica abantu mu buryo butaziguye.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Mackenzie yategekaga abayoboke be, barimo n’abana babo, kwiyiriza ubusa kugeza bapfuye, ababwira ko ari bwo bazagera mu ijuru mbere y’uko isi irangira.
Iperereza ryatangiye kuvugwa cyane muri Mata 2023, ubwo inzego z’umutekano zatangiraga gucukura imva mu ishyamba rya Shakahola, hafi y’umujyi wa Malindi, zigakuramo imibiri y’abapfuye. Hari ababonetse mu mva zicukuwe bidakurikije amategeko, abandi bajugunywe mu bwiherero, ndetse bamwe bashyinguwe bakiri bazima.
Abandi bantu 28 bafatanywe na Mackenzie na bo bahamijwe ibyaha, bakatirwa ibihano biri hagati y’imyaka 10 na 160 y’igifungo. Umwunganizi wabo mu mategeko, Lawrence Obonyo, yatangaje ko bazajuririra iki cyemezo.


