Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, itariki 16 Ukwakira 2026 muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda ba ambasaderi bashya bagera kuri bane.
Abo ba ambasaderi ni Henrik Nilsson uhagarariye w’Ubwami bwa Suède na Ambasaderi Huh Jungae wa Repubulika ya Koreya y'Epfo.
Perezida Kagame kandi yakiriye Tinyiko George Hlungwane uhagarariye Repubulika ya Afurika y’Epfo, ndetse na Ambasaderi Jérémie Blin, uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda.


