Uwari Perezida wa Paraguay, Santiago Peña, yafungiwe iwe mu rugo nyuma yo gukurwa ku butegetsi n'Inteko Ishinga Amategeko, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n'igihombo cyabaye kuri banki ya Ueno.
Ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, Sena ya Paraguay yatoye ku bwiganze bw'amajwi 44 ko Peña akurwa ku butegetsi, imushinja gukoresha nabi ububasha bwe kugira ngo amafaranga menshi ya Leta ashyirwe muri iyo banki.
Mbere y'uko yeguzwa, ku wa Kane, tariki ya 5 Ugushyingo 2026 yari yatanze ubwegure bwe gusa Inteko Ishinga Amategeko yanze kwakira ubwegure bwe kuko yari itegereje ko Sena imweguza ku munsi ukurikiyeho, ni nako byaje kugenda.
Banki ya Ueno yaje guhomba ndetse ibintu biza kuba bibi kurushaho ubwo ku wa Kabiri w'iki cyumweru leta yayihagarikaga. Abaturage bari bafitemo amafaranga yabo bari kuyishyuza hasi hejuru.
Ihagarikwa ry'iyi banki ryateje imyigaragambyo ikomeye cyane muri iki gihugu.
Peña ashinjwa ibyaha birimo gukoresha nabi icyizere, gucuruza ijambo no gukoresha umwanya w'ubuyobozi mu nyungu ze bwite. Yahakanye ibyo aregwa, ategereje kwitaba ubushinjacyaha kuri uyu wa Gatandatu.
Uyu wari ku mwanya uruta indi yose muri Paraguay, yahakanye yivuye inyuma ibyo leta imurega byose.
Nyuma yo kumweguza, Visi Perezida Pedro Alliana yarahiriye kumusimbura kugeza muri Kanama 2028.


