Bwiza

Putin yinjiranye mu Bushinwa agasanduku karasa ibisasu bya kirimbuzi

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kane, 19 Ugushyingo 2026 saa 08:55
Putin yinjiranye mu Bushinwa agasanduku karasa ibisasu bya kirimbuzi

1490440

Agasanduku kihariye ka Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, gakoreshwa mu gutanga uburenganzira bwo kurasa ibisasu bya kirimbuzi, kagaragaye mu mashusho ubwo yari mu ruzinduko mu Bushinwa.

Ako gasanduku kazwi nka Cheget, kafashwe amashusho ku wa Gatatu, tariki ya 18 Ugushyingo 2026, mbere y’inama y’Umuryango w’Ibihugu byo mu Karere ka Aziya na Pasifika (APEC) ibera i Shenzhen mu Bushinwa.

Amashusho yatangajwe na Televiziyo ya Leta y’u Burusiya agaragaza umunyamakuru abaza umusirikare wo mu Ngabo zirwanira mu mazi z’u Burusiya niba koko ari ko gasanduku kazwiho kuba gafitanye isano n’ububasha bwa Perezida bwo kurasa ibisasu bya kirimbuzi. Uwo musirikare yemeje ko ari ko.

Nk’uko CBS News ibitangaza, aka gasanduku gafasha Putin gukomeza kugenzura no gutanga amabwiriza ajyanye n’intwaro za kirimbuzi z’u Burusiya, n’igihe yaba ari kure y’igihugu cye.

Aka gasanduku kagaragara gake mu ruhame, kuko ngo gaherekeza Putin mu ngendo ze zitandukanye.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.