Bwiza
ads

Rayon Sports yatangiye gushaka urwitwazo hakiri kare?

Imikino•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatanu, 23 Ukwakira 2026 saa 08:15
Iminota 2 yo gusoma
Rayon Sports yatangiye gushaka urwitwazo hakiri kare?

1378713

Rayon Sports yatangaje ko yamenyesheje Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ikibazo cy’imigendekere mibi y’urugendo rwayo muri Mozambique, aho yagiye gukina na Black Bulls mu mukino wo kwishyura mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup.

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yavuze ko iyi kipe yagize ikibazo cyo kubona imodoka iyigeza ku kibuga cya Estádio da Matola, aho yagombaga gukorera imyitozo ku mugoroba wo ku wa 22 Ukwakira 2026.

Yasobanuye ko imodoka yatinze kuboneka, bigatuma imyitozo yari iteganyijwe saa moya z’ijoro itangira hafi saa mbiri n’igice. Yongeyeho ko bagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa Black Bulls ariko ntibabone igisubizo, bityo bafata icyemezo cyo kumenyesha CAF ibyabaye.

Nyuma yo kubura imodoka, Rayon Sports yashatse izindi z’abantu ku giti cyabo kugira ngo abakinnyi babashe kugera ku kibuga cy’imyitozo.

Ibi bibazo byatangajwe mbere y’umukino ukomeye, aho Rayon Sports isabwa gutsinda Black Bulls ibitego nibura bibiri kugira ngo igire amahirwe yo gukomeza.

Kuba iyi kipe yahise imenyesha CAF ibibazo yahuye na byo bishobora gutuma bamwe babibona nk’aho yatangiye kwitwaza imbogamizi hakiri kare, nubwo ubuyobozi bwayo buvuga ko bwari bugamije kumenyesha inzego zibishinzwe uko byagenze.

Murenzi Abdallah yasabye abafana gukomeza kugira icyizere, avuga ko ikipe ishobora gutsinda ibitego bibiri cyangwa birenzeho, ikagera mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Umukino ubanza Rayon Sports yatsindiwe i Kigali ibitego 2-0.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.