Depite François Nzekuye Kaburabuza, umwe mu bayobozi bakomeye b’ishyaka PPRD, rya Joseph Kabila, yabujijwe gusohoka mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Impamvu z’iki cyemezo cyo kumubuza gukora ingendo hanze y'igihugu, cyatanzwe n’Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iperereza (ANR), ntizatangajwe nk'uko inkuru dukesha mediacongo.net ivuga.
Mu cyemezo (gifite nomero 05/59/ANR/DSI/DPK/0068/R.10, cyo ku wa 19 Ukwakira 2026), Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Gihugu muri ANR ryasabye inzego zitandukanye, ku bufatanye n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGM), gufata ingamba zose zikenewe kugira ngo bamubuze gusohoka mu gihugu.

Aya mabwiriza yatanzwe mu buryo bw’itegeko rigomba gushyirwa mu bikorwa nta guca ku ruhande.
Hari hashize amezi make, François Nzekuye anenze bikomeye amagambo aherutse kuvugwa na Perezida Félix Tshisekedi yerekeye intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, amatora yo muri 2028, ndetse n’amahirwe yo kuba yakongera kwiyamamariza manda ya gatatu.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, uyu wahoze ari umudepite yashinje Umukuru w’Igihugu kunanirwa kugarura umutekano mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, yibutsa isezerano rya Perezida ubwe, wigeze kuvuga ko manda ye izafatwa nk’iyananiwe mu gihe amahoro ataba agarutse mu burasirazuba bw’igihugu.

