Bwiza
ads

Rutayisire yanenze icyifuzo cya ADN kuri Vestine

imyidagaduro•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatanu, 16 Ukwakira 2026 saa 09:33
Iminota 2 yo gusoma
Rutayisire yanenze icyifuzo cya ADN kuri Vestine

1348910

Rev. Dr. Antoine Rutayisire yavuze ko, iyo aza kugishwa inama, atari gushyigikira ko hakorwa ibizamini bya ADN kugira ngo hamenyekane niba Idrissa Ouedraogo ari we se w’umwana yabyaranye n’umuhanzikazi Ishimwe Vestine wo muri Vestine & Dorcas.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Nkunda Gospel, aho yatanze ibitekerezo ku makimbirane ari hagati y’aba bombi, anagira inama Vestine ku buryo yakwitwara mu buzima bwe bwite no mu murimo w’Imana.

Rutayisire, wahoze ayobora Paruwasi ya EAR Remera akaba yaragiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yavuze ko abona ko hari ibyemezo Vestine yafashe bigaragaza ubwana. Icyakora, yavuze ko atagamije kumucira urubanza, ashingiye ku kuba akiri muto kandi ari umuhanzikazi wamamaye.

Yavuze ko umuntu akwiye kuyoborwa n’amajwi atatu: iry’Imana, iry’abantu n’iry’umutima we. Yanibajije niba Vestine yaratekereje bihagije ku cyemezo cyo gutandukana n’umugabo we mbere yo gushyingiranwa.

Ku bijyanye n’ibizamini bya ADN Idrissa yasabye, Rutayisire yavuze ko atumva impamvu byakenerwa mu gihe Vestine asaba gutandukana n’umugabo we. Yagaragaje ko, ku bwe, atari kwemera icyo cyifuzo iyo aza kuba ari mu mwanya wa Vestine, cyane cyane ko avuga ko atamusabye indezo.

Mu nama yagiriye uyu muhanzikazi, Rutayisire yavuze ko yari gushaka uko akomeza kubana n’umugabo we, mu gihe bishoboka, ataretse gukomeza kuririmbira Imana no kuyikorera.

Yongeyeho ko Vestine akwiye kugira ubutwari bwo gusobanura ku mugaragaro ibyamubayeho, agasubiza umubano we n’Imana ku murongo, hanyuma agakomeza umurimo wayo.

Ibi bibaye mu gihe Vestine na Idrissa bakomeje kuburana mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.