Bwiza

Rwiyemezamirimo Nkubiri Alfred yongeye gutabwa muri yombi

mu-rwanda
Sikubwabo Mark Ibrahim
By Sikubwabo Mark Ibrahim
Kuwa Gatatu, 8 Nyakanga 2020 saa 17:51
Iminota 1 yo gusoma5 Abasomye
Rwiyemezamirimo Nkubiri Alfred yongeye gutabwa muri yombi

Ku nshuro ya kabiri, rwiyemezamirimo wagemuriraga u Rwanda inyongeramusaruro zikoreshwa mu buhinzi, Nkubiri Alfred yongeye gutabwa muri yombi na RIB, we n’abandi 8 aho bakurikiranyweho kunyereza ifumbire ifite agaciro ka miliyari 9 z'amafaranga y'u Rwanda.

NKubiri wamaze gukorerwa dosiye na bagenzi be, asanzwe ari umushoramari ufite uruganda rwa ENAS rutuganya rukanageza ifumbire ku baturage. Uyu ni umwe muri ba rwiyemezamirimo 9 bakora aka kazi batawe muri yombi nyuma yo kuvugwaho uburiganya mu kugeza ifumbire ku bahinzi.

Aganira na Bwiza.com, Umuvugizi wa RIB w'agateganyo, Bahorera Dominique yemeje itabwa muri yombi ry'aba ba rwiyemezamirimo ndetse anavuga ko dosiye zabo zamaze gushyikirizwa ubugenzacyaha. Yagize ati “Ni byo koko hari ba rwiyemezamirimo 9 bakurikiranyweho kunyereza ifumbire bari barahawe ngo bayigeze ku baturage."

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Mu 2016, rwiyemezamirimo Nkubirikubiri yatawe muri yombi akurikiranyweho ibibazo nk'ibi by'ifumbire, aho yashinjwaga kuzana mu Rwanda ifumbire itujuje ubuziranenge yo mu bwoko bwa DAP yari yakuye mu gihugu cya Arabie Saudite.

Sikubwabo Mark Ibrahim

Inkuru yanditswe na: Sikubwabo Mark Ibrahim

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 252.