Bwiza

Senateri Habineza yasabye abarwanashyaka ba Green Party kubumbatira ubumwe n’ubwiyunge

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatandatu, 7 Ugushyingo 2026 saa 04:43
Senateri Habineza yasabye abarwanashyaka ba Green Party kubumbatira ubumwe n’ubwiyunge

207237

Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Dr. Frank Habineza, yasabye abarwanashyaka baryo gukomeza kubumbatira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, bagaharanira gukemura ibibazo byugarije imiryango n’abaturage binyuze mu nzira z’amahoro.

Yabigarutseho ku wa 6 Ugushyingo 2026, ubwo yitabiraga inama n’amahugurwa by’abarwanashyaka b’ishyaka mu Karere ka Rwamagana.

Dr Habineza yasabye abayoboke b’ishyaka ayoboye gushyira mu bikorwa amahame shingiro ya Green Party, ashingiye ku bumwe n’ubwiyunge, kubaha buri wese no kwirinda imyitwarire n’imyumvire bishobora guteza amacakubiri mu Banyarwanda.

Yavuze ko n'ubwo u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu rugendo rwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge, hakiri abantu bafite ingengabitekerezo ishobora gusubiza igihugu mu mateka mabi cyanyuzemo.

Yashimangiye ko hakenewe gukomeza ubukangurambaga bwo guhangana n’iyo myumvire, kugira ngo Abanyarwanda barusheho kubana mu mahoro, kubahana no gufatanya mu bikorwa bigamije iterambere ry’igihugu.

Ibi yabivuze mu gihe imibare y’ubushakashatsi ku bumwe n’ubwiyunge igaragaza ko urwego rw’ubumwe bw’Abanyarwanda rwageze kuri 95.3% mu 2025, ruva kuri 82.3% rwariho mu bushakashatsi bwabanje.

Ubu bushakashatsi bugaragaza intambwe imaze guterwa mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge, nubwo hakomeje kugaragazwa ko hakenewe imbaraga mu kurwanya amacakubiri no kwimakaza umuco w’amahoro, kubahana no kubana mu bworoherane.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.