Tijara Kabendera yavuze ko adashobora kuguma mu rugo rurimo amakimbirane kugeza ubwo ahasiga ubuzima, ashimangira ko yahitamo kuruvamo agatangira ubuzima bushya aho kwemera ko uwo bashakanye amwambura ubuzima.
Mu buzima bw’abashakanye, hari abatangira urugo bashingiye ku rukundo, mu gihe abandi bashobora kuba barahisemo kubana kubera inyungu zitandukanye. Icyakora, uko igihe kigenda gihita, hari ingo zihinduka ahantu harangwa n’amakimbirane, intonganya n’ihohoterwa, rimwe na rimwe bikagera no ku gukomeretsanya.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Tijara Kabendera yavuze ko atakwemera kuguma mu rugo kubera imitungo bahuriyeho cyangwa imyaka amaze arwubaka, mu gihe ubuzima bwe bwaba buri mu kaga.
Yavuze ko nubwo yaba amaze imyaka myinshi akorera amafaranga cyangwa yubaka urugo, atabona impamvu yatuma yemera kuguma ahantu hashobora kumukururira ibyago.
Ati: “Njyewe nasohoka nkasiga ibintu. Twasize bingahe se? Ubu ndakabakaba imyaka 50, natangiye gukorera amafaranga mfite imyaka cumi n’itanu. Aho kugira ngo umpyinagaze, natangirira hasi. Aho kugira ngo unyambure ubuzima, natangirira kuri zeru.”
Yakomeje avuga ko nta mutungo cyangwa igihe umuntu yakoresha nk’impamvu yo kuguma mu mubano ubangamiye ubuzima bwe.
Yagize ati: “Hari igihe umuntu avuga ko yamaze imyaka icumi ahatakariza imbaraga ze, undi na we akavuga ko yahatakaje igihe cye, ariko ikigaragara ni uko uba ugiye kuhahurira n’igihombo kiruta ibindi, ugatakaza ubuzima.”
Tijara yongeyeho ko atakwemera guha undi muntu umwanya wo kumwambura ubuzima, agaragaza ko ahitamo gufata icyemezo cyo kuva muri ubwo buzima aho kuguma mu rugo rurimo ihohoterwa.
Yahakanye kandi ko abana ari bo ahanini batuma abagore bamwe baguma mu ngo zirimo ibibazo, avuga ko kuri we imitungo n’ibindi baba barahuriyeho ari bimwe mu bituma bamwe batinya kuzivamo.


