Bwiza
ads

Tshisekedi akomeje intambara adafitiye ubushobozi bwo kuzatsinda: Joseph Kabila

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatanu, 9 Ukwakira 2026 saa 16:49
Iminota 2 yo gusoma
Tshisekedi akomeje intambara adafitiye ubushobozi bwo kuzatsinda: Joseph Kabila

180973

Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashinje ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi kuba bukomeje intambara burwabamo na AFC/M23, mu gihe nta bushake cyangwa ubushobozi buhagije bufite bwo kuyitsinda.

Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku Banye-Congo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Ukwakira 2026.

Kabila yanenze imiyoborere y’ubutegetsi buriho, cyane cyane ku bijyanye n’umutekano n’imirwano ikomeje mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Yavuze ko kuva Tshisekedi yafata ubutegetsi muri Mutarama 2019, ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zakomeje guhura n’ihungabana ku rugamba, ariko ubutegetsi bugahitamo gukomeza intambara.

Ati: “Ku bijyanye n’umutekano, nubwo ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zakomeje gutsindwa inshuro nyinshi ku rugamba kuva ubutegetsi buriho bwafata inshingano zo kuziyobora, bwahisemo gukomeza intambara ku mpamvu za politiki, kandi biragaragara ko budafite ubushake cyangwa ubushobozi bwo kuyitsinda.”

Uyu wahoze ayobora RDC yanenze uburyo ubutegetsi bwa Tshisekedi bukemura ikibazo cy’umutekano, ashimangira ko gukomeza intambara bidahagije mu gukemura ibibazo igihugu gifite.

Mu bindi yagarutseho, Kabila yashinje ubutegetsi kutubahiriza agahenge kashyiriweho umukono i Doha, gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo na FDLR, ndetse no kwanga ibiganiro by’igihugu byahurizwamo impande zose kugira ngo hashakwe igisubizo kirambye ku bibazo bya politiki n’umutekano.

Kabila kandi yavuze ko inama n’ibyifuzo yari yaratanze mu ijambo ryo ku wa 23 Gicurasi 2025 byirengagijwe, avuga ko kuva icyo gihe ibibazo bya RDC byakomeje gukomera aho kubona ibisubizo bifatika.

Ibi birego bije mu gihe umutekano ukomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye RDC ihanganye na byo, cyane cyane mu burasirazuba bw’igihugu, aho imirwano hagati y’ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro ikomeje guteza ibibazo by’abaturage.

Kabila yashimangiye ko RDC iri mu kaga, yizeza ko ateganya gusangiza Abanye-Congo ibitekerezo bye ku ngamba bakwiye gufatanya gushyira mu bikorwa mu masaha, iminsi n’ibyumweru bizakurikiraho, mu rwego rwo gushaka igisubizo ku bibazo igihugu kirimo.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.