Bwiza

Tshisekedi arateganya kuvana RDC muri OIF mu gihe Mushikiwabo yatorerwa indi manda

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Gatatu, 4 Ugushyingo 2026 saa 12:10
Tshisekedi arateganya kuvana RDC muri OIF mu gihe Mushikiwabo yatorerwa indi manda

Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yaba ateganya kuvana igihugu cye mu Muryango uhuza Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa mu gihe Umunyarwandakazi, Louise Mushikiwabo yatorerwa indi manda yo kuyobora uyu muryango.

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo I Phnom Penh, muri Cambodge, hateranire Inama ya 20 ya Francophonie, izatangira kuwa 14 kugeza kuwa 16 Ugushyingo, ibihugu 53 bifite uburenganzira busesuye mu muryango, izagena Umunyamabanga Mukuru utaha, hakomeje kugaragara guhanganira uyu mwanya hagati y’u Rwanda na RDC.

Amakuru yashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru Jeune Afrique avuga ko hari amakuru akomeje kuvugwa, atigeze ahakanwa cyangwa ngo yemezwe, avuga ko Perezida Felix Tshisekedi yaba ateganya kuvana igihugu cye muri OIF, mu gihe Louise Mushikiwabo yatorerwa indi manda ya 3 yikurikiranya y’imyaka 4. Ni mu gihe n’abaturage miliyoni 68,8 bakoresha Igifaransa, RDC ari cyo gihugu cya mbere gikoreshwamo Igifaransa cyane imbere y’u Bufaransa ubwabwo.

Mbere y’uko hateganywa uwo muvuno mushya, abayobozi ba Congo bari batangaje kuwa 26 Gashyantare, kandidatire ya Juliana Amato Lumumba, hagamijwe kugira uruhare mu kuvugurura no kongera imbaraga z’umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa.

Uyu mukobwa w’intwari yaharaniye ubwigenge, Patrice Lumumba, akaba yarabaye minisitiri mu nzego zitandukanye hagati ya 1997 na 2001, azanye icyerekezo we ubwe asobanura muri aya magambo: “umuryango wa Francophonie ufite imbaraga, umuryango wa Francophonie uha buri wese umwanya, umuryango wa Francophonie w’abaturage”.

Juliana Amato Lumumba, umukandida udashishikaje

Nyamara, ijambo rye mu gikorwa cyo kwiyamamaza ku itariki ya 30 Kamena i Paris, imbere y’inama y’abaminisitiri bo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, ryafashwe nk’iridashishikaje kuri benshi babikurikiranira hafi.

Biravugwa ko uburyo bwo gutora bw’icyiciro kimwe buha amahirwe Umunyamabanga Mukuru uriho, Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, ufite itsinda ry’abamushyigikiye benshi.

Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ifatanyije n’ibihugu bifitanye umubano mwiza na yo nk’u Burundi, ntibikozwa kongerera manda Louise Mushikiwabo, bishingiye gusa ku kuba ari Umunyarwandakazi no ku kuba umubano hagati y’ibi bihugu n’u Rwanda warajemo igitotsi, bikaba bishaka gushyigikira undi mukandida.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.