Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), Félix Tshisekedi, na mugenzi we wa Kenya, William Ruto, bategerejwe i Oyo, mu majyaruguru ya Repubulika ya Congo (Congo-Brazzaville), kuri iki Cyumweru, itariki ya 22 Ugushyingo, aho baza kwakirwa na Perezida wa Congo-Brazzaville, Denis Sassou-Nguesso, hamwe na Faure Gnassingbé, umukuru w’igihugu cya Togo akaba n’umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ku kibazo cyo mu burasirazuba bwa DRC.
Ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ni cyo kizibandwaho cyane mu biganiro byabo, icyakora, andi makuru avuga ko iyi nama igamije no kongera kuzahura umubano hagati ya Perezida wa DRC na mugenzi we wa Kenya.
I Brazzaville, amakuru aturuka muri guverinoma avuga ko hari "ukutumvikana hagati y’ibihugu by’abaturanyi," aho Denis Sassou-Nguesso yasabwe kugira uruhare mu kubikemura.
I Kinshasa ariko, nta byinshi byitezwe. Amakuru ava mu biro bya Perezida wa Congo-Kinshasa agera kuri RFI, avuga ko hari icyuho gikomeye hagati ya Félix Tshisekedi na William Ruto, yongeraho ko bishoboka ko Perezida wa DRC yagiye muri uru ruzinduko ahanini kubera icyubahiro afitiye mugenzi we wa Brazzaville.
Hari kandi n’impungenge zigihari ku bijyanye n’uwakira aba bayobozi; aho amakuru akomeza avuga ko Kinshasa yari yiteze inkunga ikomeye kurushaho ya Brazzaville mu nama iheruka y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie) ariko atari ko byagenze.
Uruhererekane rw’ibibazo byagiye byiyongera
Amakimbirane hagati ya Kinshasa na Nairobi yatangiye by’umwihariko mu Kuboza 2023, ubwo Corneille Nangaa yatangizaga ihuriro rya politiki n’igisirikare rya "Alliance Fleuve Congo" (AFC), ririmo n’umutwe wa M23, ari ku butaka bwa Kenya. Kenya yanze kumufata nubwo Kinshasa yari yabisabye. Kuva icyo gihe, ibibazo byagiye byiyongera; muri Nyakanga 2024, Félix Tshisekedi yashinje William Ruto gushyigikira u Rwanda.
Muri 2025, ishyirwaho ry’uhagarariye Kenya i Goma, umujyi ubu uri mu maboko ya FRN, yahoze ari AFC/M23, byongereye umwuka mubi. Kinshasa yavuze ko bisaba ko ibanza gutanga uburenganzira kugira ngo umuntu ashyirwe muri uwo mwanya, naho Nairobi isubiza ko ubwo burenganzira buzabanza gusabwa mbere y’uko uwo mukozi atangira imirimo ye ku mugaragaro.
Hanyuma, mu kwezi k’Ukwakira 2025, igice kimwe cy’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyongeye guteranira i Nairobi, iruhande rwa Joseph Kabila.
Uku kutumvikana bivugwa ko gushobora no kugira ingaruka ku mubano mu by’ubukungu, aho amakuru akomeza kugera kuri RFI avuga ko bamwe mu begereye Perezida Félix Tshisekedi barimo no gutekereza ku buryo bwo gushyira igitutu kuri Kenya mu bijyanye n’bukungu.

