Bwiza
ads

Tshisekedi yagiye gusaba ubufasha abarimo Nguesso ku kibazo cya FDLR

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Kane, 1 Ukwakira 2026 saa 14:03
Iminota 3 yo gusoma
Tshisekedi yagiye gusaba ubufasha abarimo Nguesso ku kibazo cya FDLR

‎Itsinda ry’intumwa za Repubulika ya Demokarasi ya Congo riyobowe na Minisitiri ushinzwe kwihuza kw'Akarere, Floribert Anzuluni, ryasobanuriye abayobozi ba Togo, Angola na Congo ibyerekeye intambwe imaze guterwa mu gikorwa cyo gushyira intwaro hasi ku bushake kw’abarwanyi ba FDLR (Democratic Forces for the Liberation of Rwanda), mu rwego rwo gushaka inkunga y'ibi bihugu muri iki gikorwa.
‎
‎Floribert Anzuluni, nk’intumwa yihariye ya Perezida Félix Tshisekedi, yari aherekejwe na Sumbu Sita Mambu, Intumwa Nkuru ya Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
‎
‎Ku wa Kabiri, itariki ya 29 Nzeri, iryo tsinda ryakiriwe i Lomé na Faure Gnassingbé, Perezida wa Togo akaba n’umuhuza watowe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu biganiro bigamije kugarura amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
‎
‎Izindi nama zabaye ku wa Gatatu, itariki ya 30 Nzeri, bagiranye na Perezida wa Angola João Lourenço i Luanda na Perezida wa Congo, Denis Sassou Nguesso, i Brazzaville.
‎
‎Icy'ingenzi mu biganiro cyari ikijyanye no kwambura intwaro, gusezererwa mu ngabo, no gushyirwa ahantu hamwe kw'abarwanyi FDLR binyuze mu bukangurambaga," nk'uko uyu mutwe uherutse kubyiyemeza.
‎
‎I Luanda, intumwa zatanze ubutumwa bwa Perezida Félix Tshisekedi ku bijyanye n'intambwe imaze guterwa mu nzira y'amahoro mu burasirazuba bwa RDC, nk'uko bivugwa n'ishami rishinzwe itumanaho rya Minisiteri yo Kwihuza kw'Akarere.
‎
‎Floribert Anzuluni yagize ati: "DRC irimo kumenyesha abafatanyabikorwa bayo batandukanye ibimaze kugerwaho kuva aho itegeko ryo kwitanga ku bushake kw'abagize FDLR risohokeye,"
‎
‎Yongeyeho ko yatanze umurongo ngenderwaho w'intambwe zizakurikiraho nk'uko inkuru dukesha mediacongo.net ikomeza ivuga.
‎
‎Minisitiri yongeye kwemeza ko Kinshasa yiyemeje kubahiriza amasezerano yagiranye n'u Rwanda ku nkunga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
‎
‎I Brazzaville, ibiganiro byibanze kandi ku kibazo cy'umutekano muri rusange mu burasirazuba bwa DRC. Floribert Anzulini yasabye ko abafatanyabikorwa bo mu karere n'amahanga babigiramo uruhare kugira ngo haboneke igisubizo kirambye cy'amakimbirane.
‎
‎Nk’uko Minisiteri ibivuga, ibi bikorwa bya dipolomasi bigamije gushyigikira iyi gahunda kugeza ku musozo wayo, hagamijwe kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
‎
‎Iki gikorwa kibaye nyuma y’ubwumvikane buke hagati ya Kinshasa na Kigali ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington.
‎
‎Ayo masezerano asaba cyane cyane ko FDLR irandurwa burundu kandi u Rwanda rugakuraho ingamba zarwo z'ubwirinzi.
‎
‎U Rwanda ntirwemeranya na Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuri ubwo bwumvikane yagiranye na FDLR kuko rwemeza ko atari byo Amasezerano ya Washington ateganya, mu gihe Kinshasa ishyigikiye iyi gahunda ibona nk’uburyo bwo guhagarika FDLR mu buryo burambye no gukuraho icyo yita urwitwazo rw'u Rwanda.
‎

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.