Ibiro bya Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatangaje ko Félix Tshisekedi yigeze kwiyambaza bamwe mu bakuru b’ibihugu bafitanye umubano mwiza na Kabila kugira ngo bamufashe kongera kuvugana na we, ariko bikarangira nta bwumvikane bubonetse.
Ibi biri mu itangazo ryashyizweho umukono na Ambasaderi Barnabé Kikaya Bin Karubi, uhagarariye ibiro bya Perezida w’icyubahiro wa RDC, ku wa 5 Ugushyingo 2026 i Goma, rigamije kuvuguruza inkuru y’ikinyamakuru Africa Intelligence yavugaga ko Kabila ari we wari warohereje intumwa kuri Tshisekedi mbere y’uko ashinga Ihuriro Front pour la Refondation de la Nation (FRN).
Africa Intelligence yari yatangaje ko mbere y’uko FRN ishingwa ku wa 12 Ukwakira 2026, Kabila yohereje Me Jean Mbuyu Luyongola, wari umujyanama we wihariye mu by’umutekano, kugira ngo aganire n’ubutegetsi bwa Kinshasa ku bibazo bye, birimo n’igihano cy’urupfu yakatiwe.
Gusa ibiro bya Kabila byavuze ko ibyatangajwe ari ibinyoma, bisobanura ko ari Tshisekedi washakaga kumwegera, akoresheje abantu be ba hafi.
Iryo tangazo rivuga ko Me Jean Mbuyu yegerewe na Désiré Cashmir Eberande Kolongele, umujyanama wihariye wa Tshisekedi mu by’umutekano, na Fortunat Biselele uzwi nka Bifort, umujyanama bwite wa Perezida Tshisekedi.
Aba bombi ngo bari bahawe inshingano na Tshisekedi zo gushaka uko yavugana na Kabila, nibura kuri telefoni, ariko uyu wahoze ari Perezida akabyanga burundu.
Ibiro bya Kabila byongeyeho ko Tshisekedi yagerageje no kwiyambaza bamwe mu bakuru b’ibihugu yari azi ko bafitanye umubano mwiza n’uwo yasimbuye, kugira ngo bamufashe gutegura inama hagati yabo, ariko nabyo ntibyagira icyo bitanga.
Byavuze kandi ko abandi bantu ba hafi ya Tshisekedi, barimo Tony Kanku, bagerageje inshuro nyinshi gutegura uko bombi bahura cyangwa bakavugana kuri telefoni, ariko Kabila akabyanga.
Mu itangazo ryabyo, ibiro bya Kabila byagaragaje ko hashingiwe kuri ibyo bisobanuro, bishoboka ko abo Tshisekedi yohereje babeshye cyangwa ko Perezida ubwe yabeshye agamije kwigarurira igitekerezo cyo gushaka ubwumvikane cyari cyapfubye.
Byanenze imikorere ya Tshisekedi, bivuga ko ari ikindi kimenyetso cy’uko adakoresha ukuri mu miyoborere y’igihugu, ahubwo ko yabigize igikoresho mu kazi ke.
Iri tangazo rya Kabila rije mu gihe umubano we na Tshisekedi ukomeje kuzamo agatotsi, cyane cyane nyuma y’ishingwa rya FRN ryatangajwe i Goma ku wa 12 Ukwakira 2026, ihuriro ryahurije hamwe bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa.


