Bwiza

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro mu Busuwisi

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Gatatu, 11 Ugushyingo 2026 saa 08:23
U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro mu Busuwisi

Abahagarariye Kinshasa (Repubulika ya Demokarasi ya Congo) na Kigali (Rwanda) bagiye kongera guhurira mu Busuwisi ku itariki ya 19 Ugushyingo 2026 kugira ngo bakomeze ibiganiro ku bijyanye n'inzira y'amahoro ikomeje no ku ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington.

Ingingo zikomeje guteza impaka hagati y’ibihugu byombi zirebana no gusenya umutwe w’inyeshyamba z’Abanyarwanda wa FDLR, nk’uko Kinshasa yabyiyemeje, no kuvanaho ingamba z’ubwirinzi zashyizweho n’u Rwanda.

Iyi nama nk'uko byatangajwe na Africa Intelligence, irakurikira ibikorwa byinshi bya dipolomasi mu karere, ndetse n’amasezerano y'amahoro ashyigikiwe na Amerika yasinywe i Washington (muri Kamena n’Ukuboza 2025) n'ibiganiro byabanje byateguwe n'u Busuwisi ku bijyanye n'amakimbirane n'imitwe yitwaje intwaro nka M23.

Inama zabanje, zabaye mu rwego rw’uburyo nka Joint Security Coordination Mechanism (JSCM), zahuje abajyanama mpuzamahanga n’abo mu karere, barimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo, na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Inama zabanje za JSCM zabereye i Genève muri Nyakanga na Nzeri 2026; muri izo nama, impande zombi zahuye n’imbogamizi zo guhindura ibyo zumvikanyeho ngo bibe ingamba zifatika z’umutekano kuri ‘terrain’.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.