Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 7 Ukwakira 2026, Minisitiri Olivier Nduhungirehe , ari kumwe na mugenzi we, Cheikh Niang, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Senegal, bayoboye Inama ya mbere ya Komisiyo Ihoraho Ihuriweho y’Ubufatanye hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Senegali i Kigali.
Muri iyi nama, ba Minisitiri bombi basinye amasezerano atatu (3) n’amasezerano umunani (8) y’ubwumvikane (MoU) agamije gukomeza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi:
1. Amasezerano y’ubwumvikane ku nama za politiki
2. Amasezerano y’ubwumvikane ku bufatanye mu rwego rw’ikoranabuhanga no guhanga udushya;
3. Amasezerano y’ubwumvikane mu rwego rw’ubukerarugendo;
4. Amasezerano y’ubwumvikane ku bufatanye mu rwego rw’urubyiruko;
5. Amasezerano y’ubwumvikane ku bufatanye mu rwego rw’umuco n’ubuhanzi;
6. Amasezerano y’ubwumvikane ku bufatanye mu rwego rwa siporo,
7. Amasezerano mu bijyanye n’uburezi mu mashuri makuru n’ubushakashatsi mu bya siyansi;
8. Amasezerano y’ubufatanye mu rwego rw’ubuziranenge;
9. Amasezerano ku bufasha mu by'amategeko mu bibazo by'inshinjabyaha;
10. Amasezerano ku bufatanye mu kohererezanya abanyabyaha;
11. Amasezerano ku kohererezanya abantu bakatiwe.


