Ubuzima bw'umunyarwenya w' i Goma, Jacques Nyamugenda uzwi nka Djasa Djasa bushobora kujya mu kaga nyuma y'aho hari ibirego byadutse bivuga ko ari igikoresho cy' u Rwanda.
Claude Musavuli, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu n’umushakashatsi wigenga ukorera cyane i Goma no mu bice byibasiwe n’intambara mu burasirazuba bwa RDC kuri Facebook yashinje Djasa Djasa ko ari impunzi y'Umunyarwanda yageze muri DR Congo mu 1994 kandi ko yagiye akoreshwa n' u Rwanda, ahisha inyeshyamba zivuye muri icyo gihugu.
Yavuze ko ubu Djasa Djasa akomeje gukoreshwa mu guhiga abakongomani bari basanzwe batumva neza M23 mbere y'uko ifata Goma.
Musavuli ati " Iyi ntambara yatweretse abanzi benshi ba Congo hano i Goma twari tutazi. Iyi ntambara y'Abanyarwanda, ya M23, yatweretse amasura yabo benshi. Uyu Djasa djasa ni impunzi yavuye mu Rwanda mu 1994. Yakoreshejwe cyane n' u Rwanda kuva kera. Yagiye yihisha mu rwenya akora, akinjiza inyeshyamba z' u Rwanda akazihisha iwe mu nzu haruguru ya Sitasiyo Mutinga, uzamuka ku Majengo hafi n'igaraje rya Mumbele. Ni aho yahishaga Abanyarwanda mbere y'uko M23 yinjira muri Goma."
Musavuli yakomeje ashinja Djasa djasa, ko ari we washinze itsinda ry'amabandi rizwi nka 40 Voleurs (abajura 40) ryazengereje abatuye Goma. Ati " Ni we wishyuraga aba 40 voleurs, benshi twamenye ko bararaga iwe. Yanagiye abuza impunzi nyinshi guhunga Goma mu gihe cy'intambara"
BWIZA ntiyabashije kugenzura mu buryo bwigenga niba Nyamugenda afitanye imikoranire na Kigali.
Amakuru ahuza Nyamugenda n' u Rwanda ashobora gutuma agirirwa nabi nk'uko benshi bashyirwaho ibi birego byagiye birangira bibasiwe n'abandi baturage ba Congo kuko babafata nk'abanzi babo. Bigaragara ko abandi baturage ku mbuga nkoranyambaga bahise babisamira hejuru bavuga ko bari basanzwe bamukeka.
Djasa Djasa ni umunyarwenya uzwi cyane muri Goma, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Amazina ye ni Jacques Nyamugenda, kandi hari n'aho yandikwa nka Kasereka Tshimanga.
Yatangiye umwuga wo kuba umunyarwenya ubwo yari mu itsinda ry'amakinamico Mupenda Raha, riyobowe na JP King Kyembwa, ahagana mu myaka ya 1997.
Mu 2003, yagize uruhare mu gushinga itsinda ryitwa Cosmos Comédie, ari na ho yatangiye kurushaho kumenyekana binyuze mu bitaramo, radiyo na televiziyo.
Urwenya rwe ntirugarukira kuri Goma gusa. Yagiye akorera cyangwa ataramira no mu Rwanda, Bukavu n'ahandi mu karere k'Ibiyaga Bigari. Mu 2015, urugero, yitabiriye ibirori byabereye i Kigali, aho yakoze comedy mu Kiswahili, Lingala, Igifaransa ndetse na Kinyarwanda gike.
Mu 2021, Goma Fleva yamushyize ku rutonde rw'abantu 100 bagize uruhare rukomeye mu mujyi wa Goma, mu cyiciro cy'ubuhanzi n'imyidagaduro.


