Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko havumbuwe izindi ntwaro n’amasasu by’uwahoze ari umugaba wungirije w’ingabo, Lt. Gen. Peter Elwelu, mu gihe inzego z’umutekano zongereye ibikorwa byo gushaka uyu musirikare mukuru wagiye mu zabukuru.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane ushize, Gen. Muhoozi yavuze ko igisirikare cyavumbuye izindi ntwaro zari zihishe ahantu hatandukanye ndetse hatabwa muri yombi umushoferi wa Lt. Gen. Elwelu, hanafatwa imodoka bivugwa ko ari yo Elwelu yari arimo gukoresha mbere yo kubura.
“Mu bikorwa byacu bikomeje byo gusenya ubugambanyi n’ibyaha bya Private Elwelu, twafashe izindi Mbunda n’amasasu yari yarahishe ahantu hatandukanye,” ibi ni ibyatangajwe na Muhoozi.
Yakomeje agira ati: “ Twanataye muri yombi umushoferi we kandi dufata imodoka ya nyuma yari ari gukoresha. Umuntu wese ufasha umuntu urimo gucika mu buryo bwose azahura n’ingaruka zikomeye.”
Muhoozi kandi yashimiye abaturage ba Teso ku makuru bahaye abashinzwe umutekano.
Muhoozi yashyize ahagaragara amafoto agaragaza imbunda nyinshi n’amasasu avuga ko bafashe, ndetse n’imodoka ya Toyota Hilux bivugwa ko yafashwe.
Ibi bije nyuma y’iminsi ibiri Gen. Muhoozi atangaje ko inzego z’umutekano zavumbuye ubuhisho bw’intwaro muri rumwe mu ngo za Elwelu muri Teso, amusaba kwitanga mu gihe cy’amasaha cyangwa agahura n’ingaruka.
Elwelu ariko we kugeza kuri uyu wa Kane yari ataritanga kandi n’igisirikare ntikiramenya aho aherereye nk'uko bitangazwa na Chimpreports.
Kuwa Kabiri ushize, Gen. Muhoozi yari yatangaje ko abahoze ari abasirikare bagera kuri 20 bakoranaga na Elwelu, batawe muri yombi kandi bari guha amakuru abashinzwe iperereza. Yanatangaje ko Lt Gen. Elwelu yambuwe amapeti agasubira ku ipeti rya private uheraho ukinjira mu gisirikare.

