BWIZA ADVERTISING NETWORK
Bwiza

Umugabo yamatanye n'umugore basambanaga- AMAFOTO

Ad Restricted
Theoneste Itangishatse
By Theoneste Itangishatse
Kuwa Kane, 12 Ukuboza 2019 saa 13:49
Iminota 1 yo gusoma8 Abasomye
Umugabo yamatanye n'umugore basambanaga- AMAFOTO

Umugore usanzwe afite umugabo ubwo yasambanaga n'umusore bakundanaga, bamatanye, bumvise bakomeje kuribwa cyane baratabaza.

Uyu musore n'umugore basambaniraga muri Hoteli (Explor-Inn Hotel) yo muri Nigeria, basakuje basaba ubufasha, imbaga y'abantu uhurura igiye kwirebera ibyo ikinyamakuru Afrikamag dukesha iyi nkuru kise umukino w'ikimwaro.

Iki kinyamakuru gitangaza ko umugore ariwe watabaje mbere arimo kuribwa cyane igitsina cy'umusore kidashobora kuva mu cye, abaturiye iyi hoteli bakomeje kumva akajwi ke ngo bahurura ubwo.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Abatabaye aba bantu ngo babasohoye muri hoteli babanza kubarekera ku muhanda aho abantu bari babashungereye nyuma bahakurwa bajyanwa ku muvuzi wa gakondo wabakoreyeho imihango baratandukana.

Ni igikorwa benshi bise igiteye isoni, bakavuga ko ari isomo ku baca inyuma abo bashakanye dore ko muri iki gihugu cya Nigeria byabereyemo ngo ubuharike n'ubusambanyi usanga byarafashe intera ndende.

Bikekwa ko umugabo w'uyu mugore ariwe wakoresheje amarozi kugira ngo umugore we yakekagaho kumuca inyuma azamatane n'uwo basambana.

boyfriend-stuck-1.jpg

Theoneste Itangishatse

Inkuru yanditswe na: Theoneste Itangishatse

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 732.