Kévin Bozizé, umuhungu wa François Bozizé, wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Centrafrica (ubu uba mu buhungiro i Bissau), yatawe muri yombi igihe gito afashwe n’inzego z’iperereza za gisirikare i Kinshasa, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Kévin Bozizé amaze imyaka 13 aba muri DRC nk’impunzi kuva se yakurwa ku butegetsi i Bangui. Yavuze ko icyo gikorwa cyo kumufata cyakozwe hakoreshejwe imbaraga z'umurengera, kubera gukekwaho kugirana umubano n'abahoze ari abasirikare bakuru mu Ngabo za Centrafrica.
Ku wa Gatanu ushize, umunsi wa Kévin Bozizé watangiye mu buryo busanzwe. Gusa, ahagana saa yine za mu gitondo, ubwo yari mu gace ka Batéké Plateau muri Komini ya N’sele mu murwa mukuru wa DRC, avuga ko yahagaritswe n’abagabo biyise abakozi b’inzego z’iperereza za gisirikare.
Nyuma yo kujyanwa mu kigo cya gisirikare no guhatwa ibibazo, uwo muhungu w’uwahoze ari Perezida wa Centrafrica yatangaje ko yabajijwe ku byerekeye umugambi uvugwa wo gushaka guhirika ubutegetsi muri Repubulika ya Centrafrica.
Ibirego "bidafite ishingiro"
Kévin Bozizé we avuga ko ibyo birego "bidafite ishingiro." Avuga ko nyuma yahyanwe ku cyicaro gikuru cy’urwego rushinzwe iperereza rwa polisi, aho yamaze iminsi itatu.
Nk’uko Bozizé ubwe abivuga, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) n’Ishyirahamwe ry’Igihugu rishinzwe iby’Impunzi byagize uruhare mu gutuma arekurwa.
Icyakora, ubu Kévin Bozizé avuga ko ahangayikishijwe n’umutekano we, akaba ari gutekereza gusaba ubuhungiro bwa politiki mu gihugu kiri kure ya Repubulika ya Centrafrica
Yaba UNHCR cyangwa ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo nta n’umwe wifuje kugira icyo avuga kuri iki kibazo, kitari guhabwa agaciro gakomeye muri Repubulika ya Centrafrica; aho izina rya Kevin Bozizé ritazwi cyane ugereranyije n’irya mukuru we, Jean-Francis, ushakishwa cyane kubera uruhare rwe mu mutwe w’inyeshyamba washinzwe na se, François Bozizé, mu 2020, na we ubwe akaba ashakishwa ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane kubera ibyaha byibasiye inyokomuntu

Francois Bozize wahoze ayobora Repubulika ya Centrafrica
Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva
Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.

