Bwiza

Umukinnyi w’iteramakofe yapfuye nyuma y’amezi atatu ari muri koma

Imikino•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatatu, 18 Ugushyingo 2026 saa 08:08
Umukinnyi w’iteramakofe yapfuye nyuma y’amezi atatu ari muri koma

1486471

Umunya-Ireland Lee Reeves, wakinaga umukino w’iteramakofe, yapfuye afite imyaka 31, nyuma y’amezi atatu ari muri koma yakurikiye imvune zikomeye yagiriye mu mukino.

Reeves yakomerekeye mu mukino yahuyemo na Gary Cully ku wa 1 Kanama 2026, wabereye muri 3Arena i Dublin muri Ireland. Yaje gutsindwa ku buryo bwatumye ajyanwa mu bitaro byihutirwa.

Nyuma yo kugera mu bitaro, abaganga basanze afite ikibazo gikomeye mu bwonko, ahita ashyirwa muri koma iterwa n’imiti kugira ngo avurwe, nyuma yo kubagwa.

Yapfiriye mu bitaro ku wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2026, ari kumwe n’abagize umuryango we.

Urupfu rwe rwashenguye abakunzi b’iteramakofe, abatoza n’abari basanzwe bakorana na we. Ikigo Queensberry cyamufashaga mu mwuga we cyatangaje ko cyababajwe cyane n’urupfu rwe, kimushimira impano ye n’uruhare yagiraga mu muryango mugari.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.