Umunyamakuru Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy, umugore w’umuraperi Shizzo, akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko amashusho agaragaza uburyo yakoresheje ururimi rw’Icyongereza mu kiganiro kuri televiziyo akwirakwiriye, bamwe bakamunenga.
Aya mashusho agaragaza agace k’ikiganiro Tessy yagiranye na mugenzi we Umukunzi Yvette, bombi bakorera TV10, ubwo baganiraga n’umutumirwa wavugaga Icyongereza wari uzanwe na Super Manager.
Mu kugerageza gukoresha uru rurimi, aba banyamakuru bagiye bakora amakosa, bituma bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga babinenga, abandi babifata nk’urwenya.
Nyuma y’uko aya mashusho akwirakwiriye, Tessy yagize icyo abivugaho aho yibukije abantu ko indimi ari ibintu byigwa kandi ko umuntu adakwiye guteshwa agaciro kubera amakosa yakoze.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Indimi zirigwa ariko ubupfura buravukanwa.”
Umuraperi Shizzo na we yagaragaje ko atishimiye uburyo umugore we yibasirwaga, ashimangira ko kumenya kuvuga neza indimi z’amahanga atari byo bipimo by’ubwenge cyangwa ubushobozi bw’umuntu.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Indimi zirigwa ariko ubupfura buravukanwa. Si na zo fatizo ry’ubumenyi nyabwo cyangwa ubushobozi.”
Aya magambo ya Shizzo aje mu gihe amashusho y’umugore we akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bakayifashisha mu kumunenga, mu gihe abandi bagaragaza ko amakosa mu mvugo adakwiye kuba impamvu yo gusebya umuntu.



