Umupilote w’Umuganda witwa Capt. Joshua Ochen, bivugwa ko yapfiriye mu ndege yahanuwe hafi ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo, yari yaraburiye se mu mpanuka y’indege yabereye muri Sudani y’Epfo mu ntangiriro za 2025.
Ni amakuru yemezwa n'ikinyamakuru ChimpReports cyemeza ko Ochen yari umwe mu Banya-Uganda babiri bari muri iyo ndege yahanuwe ku wa 22 Ugushyingo hafi ya Minembwe.
Iki gitangazamakuru kivuga ko se wa Ochen, Capt. Peter Amua, na we yari umupilote w’inararibonye akaba n’umutoza w’abapilote muri Uganda no mu karere.
Yaguye mu mpanuka y’indege yabereye muri Sudani y’Epfo muri Mutarama 2025, mbere y'igihe kitageze ku myaka ibiri ngo umuhungu we apfe urupfu rujya gusa n'urwe.
Abagize umuryango wa Ochen babwiye ChimpReports ko yari umupilote wakoreraga BAR Aviation, kompanyi ikorera i Kampala.
Iyi ndege yahanutse ku wa 22 Ugushyingo mu gihe amakuru ku ntandaro y'ihanurwa ryayo akomeje kutumvikanwaho.
FRN ibinyujije ku muvugizi wayo Lawrence Kanyuka, ikomeje gushimangira ko ingabo zayo ari zo zahanuye iriya ndege ubwo yari yagiye kugaba ibitero muri Minembwe.
Iri huriro kandi ryemeza ko abantu babiri muri bane bari bayirimo bapfuye, abandi babiri barimo umunya-Afurika y'Epfo n'Umugande bakarokoka.
Ku rundi ruhande, igisirikare cya RDC cyo kivuga ko ko cyatakaje itumanaho ry'iriya ndege yo mu bwoko bwa Cessna 208, ubwo yari ivuye i Beni ijya i Kalemie, kigasobanura ko ishobora kuba yarabuze kubera ibihe bibi by’ikirere.
FARDC mu tangazo yasohoye mu minsi ibiri ishize yavuze ko indege n’abari bayirimo bitari byamenyekana aho biri.
Impanuka y'iriya ndege yanazamuye ibibazo ku ruhare rw’Abanya-Uganda mu bikorwa bya gisirikare muri RDC.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yahakanye ko UPDF yaba ifite aho ihuriye na yo.
Muhoozi kandi yatangaje ko yategetse ko hafatwa abasirikare n’abayobozi bafitanye isano na kompanyi yashinjwaga gushaka Abanya-Uganda, ndetse avuga ko iyo kompanyi yari yarabujijwe gukorera muri Uganda.
Yaburiye kandi ko "nta Munya-Uganda wemerewe gukorera kompanyi z’abacanshuro muri RDC".


