Bwiza

Umuraperi SKY2 ari kurangisha umugore we

imyidagaduro•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kane, 29 Ukwakira 2026 saa 12:53
Iminota 2 yo gusoma
Umuraperi SKY2 ari kurangisha umugore we

1404241

Umuraperi w’Umunyarwanda Timothée Hahirwagusenga uzwi nka SKY2, yatangaje ko amaze iminsi ibiri abuze umugore we, asaba inshuti ze n’abakora mu tubari no muri za ‘lodge’ kumufasha kumenya aho aherereye.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, SKY2 yasabye abashobora kuba bazi aho umugore we ari kumufasha kumubona, anagaragaza ko abana bamukumbuye.

Ati: “Mu mubwire ko abana bamukumbuye.”

Ibi bibaye mu gihe uyu muraperi n’umugore we Bakarere Sandrine bari bamaze igihe bavugwa mu bibazo byo mu rugo, birimo amakimbirane yavuyemo icyemezo cyo gushaka gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Mu kiganiro SKY2 yagiranye na InyaRwanda muri Gicurasi 2026, yavuze ko we n’umugore we bari bageze mu nzira zo gutandukana nyuma y’amakimbirane yari amaze igihe hagati yabo.

Yavuze ko ubusinzi no kutumvikana ku miyoborere y’urugo byari mu byagiye bikomeza kubateranya, ku buryo n’inzego z’ibanze zagiye zibahuza mu rwego rwo gushaka umuti w’ibibazo byabo.

Aba bombi bari bamaze imyaka myinshi baziranye, basezerana imbere y’amategeko muri Mutarama 2022. Icyakora, SKY2 yavuze ko urugo rwabo rwakunze kurangwamo amakimbirane.

Ku bijyanye no gutandukana kwabo, SKY2 yari yaratangaje ko bari bamaze guhabwa inyandiko z’ibanze zijyanye n’icyifuzo cyo gutandukana, ariko umugore we akavuga ko izo nyandiko zitari icyemezo cya gatanya.

Kugeza ubu, SKY2 arashaka kumenya aho umugore we aherereye, anasaba abantu bashobora kugira amakuru yamufasha kumubona kuyamugezaho.

Nta makuru arambuye aratangazwa ku mpamvu zatumye umugore we abura cyangwa aho aherereye.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.