Umusore w’imyaka 18 ukomoka mu Burundi yafatiwe mu Murenge wa Ntyazo, mu Karere ka Nyanza, akekwaho kugerageza kwiba ibigori bihingwa na Koperative COAMANYA mu gishanga cy’Akanyaru.
Uyu musore yafashwe ku wa 26 Ukwakira 2026, ubwo abarinzi bashinzwe kurinda imyaka muri icyo gishanga bamufataga agiye kwiba ibigori by’abanyamuryango b’iyo koperative.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo, Muhoza Alphonse, yemeje aya makuru ko uyu musore yafashwe, agashyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha akekwaho.
Yagize ati: “Ni byo, yafashwe akekwaho kwiba ibigori, ashyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo akurikiranwe ku byaha akekwaho.”
Amakuru avuga ko uyu musore akomoka muri Segiteri ya Kiri, mu Karere ka Kirundo, mu Ntara ya Butanyerera mu Burundi. Kugeza ubu, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ntyazo mu gihe iperereza rikomeje.



