Umusirikare mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi i Londres mu Bwongereza, nyuma yo gutabwa muri yombi akekwaho kuba intasi y'u Burusiya.
Uyu mugabo w'imyaka 41 yafashwe mu gikorwa cyo kurwanya iterabwoba cyakozwe ku bufatanye bw'Igisirikare cya Amerika n'Urwego rushinzwe ubugenzacyaha ruzwi nka FBI.
Nk'uko amakuru abivuga, uyu musirikare yari acumbitse mu kigo cya Imjin Barracks giherereye i Gloucestershire, ari naho hari icyicaro gikuru cy'Ingabo za OTAN zirwanira ku butaka.
Polisi y'u Bwongereza cyasatse ahantu habiri mu gace gakikije iki kigo nk'uko inkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.
Kash Patel, umukozi mukuru wa FBI, yavuze ko ibirego nk'ibyo kunekera umwanzi ari "ikibazo gihangayikishije cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'inshuti zayo."
Yongeyeho ko FBI "itazihanganira umuntu wese ugambanira indahiro barahiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika."

