Urubanza rw’umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement, rwagombaga gukomeza kuburanishwa mu mizi mu Rukiko Rukuru, rwongeye gusubikwa nyuma y’uko Umushinjacyaha utanga ikirego atitabiriye iburanisha.
Urubanza rwari ruteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Ukwakira 2026, saa Tatu za mu gitondo, mu Rukiko Rukuru ruherereye i Nyamirambo. Gusa, ntirwabashije kuba kubera ko umushinjacyaha wari uteganyijwe kurwitabira atabonetse.
Kugeza ubu, nta tariki nshya yagenwe yo gukomeza uru rubanza.
DC Clement amaze igihe akurikiranwa n’ubutabera ku byaha bitandukanye. No ku wa 15 Nzeri 2026, yari yitabye Urukiko Rukuru ariko iburanisha mu mizi ntiryabasha gukomeza kubera ko umushinjacyaha wateguye dosiye atari yitabiriye.
Mu Rwanda, ububasha bw’inkiko butandukana bitewe n’uburemere n’ubwoko bw’icyaha. Hari imanza zitangirira mu Rukiko rw’Ibanze cyangwa mu Rukiko Rwisumbuye, mu gihe hari n’ibyaha biteganywa n’amategeko ko biburanishwa n’Urukiko Rukuru ku rwego rwa mbere.
Ni muri urwo rwego urubanza rwa DC Clement ruri kuburanishwa mu Rukiko Rukuru, aho kuba urubanza rw’ubujurire gusa.
Ku wa 30 Mata 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko DC Clement akomeza gukurikiranwa afunze by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.
Nyuma yaho, ku wa 2 Gicurasi 2026, yajuririye icyo cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo. Ku wa 27 Gicurasi, urwo Rukiko rwatesheje agaciro ubujurire bwe, bityo hemezwa ko akomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe hategerejwe iburanisha ry’urubanza mu mizi.
Mu iburanisha ryabaye ku wa 27 Mata 2026, DC Clement yemeye ibyaha aregwa ndetse asaba imbabazi. Yavuze ko ibyo yakoze byaturutse ku mujinya yagize nyuma yo kubona ishuri yari yarubakanye n’undi muntu riri gusenywa.
Mu byaha akurikiranweho harimo kwangiza umutungo w’undi ku bw’inabi, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kurwanya ububasha bw’amategeko, gukozaho isoni abayobozi b’Igihugu n’abashinzwe imirimo rusange, ndetse no gukubita cyangwa gukorera urugomo abayobozi bo mu nzego za Leta.
Ubu hategerejwe ko Urukiko Rukuru rutangaza igihe gishya uru rubanza ruzakomeza, aho impande zombi zizagira umwanya wo gutanga ibisobanuro n’ibimenyetso bifitanye isano n’urubanza mbere y’uko urukiko rufata umwanzuro.


