Urugaga rw'Abaforomo n'Ababyaza mu Rwanda (RNMU) rwavuze ko amagambo y'Umuyobozi Mukuru w'Itorero Authentic Word Ministries/Zion Temple Celebration Center (AWM/ZTCC), Apôtre Dr Gitwaza Paul, ateye ikibazo kuko yagira ingaruka mbi ku isura y'Umwuga w'Ubuforomo n'Ububyaza ndetse ku baturage aba banyamwuga baha serivisi z'ubuzima.
Mu mashusho yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, Apôtre Gitwaza yari yumvikanye abwira ababyeyi ko bakwiye kwitondera umuntu wa mbere ufata umwana akivuka, avuga ko " “Nubyara umwana w’umuhungu cyangwa w’umukobwa, uzirinde umuntu wa mbere wamufata utamuzi. Umwuka w’abarozi uba mu ba ‘nurses’ [ababyaza] benshi, bariya babyaza.”
Gitwaza yakomeje avuga ko ngo mu gihe cyo kwica Abanya-Israel mu byanditswe muri Bibiliya, bari ababyaza.
Mu itangazo RNMU yashyize hanze kuri uyu wa 8 Ukwakira 2026, rivuga ko " Urugaga rw'Abaforomo n'Ababyaza mu Rwanda rwababajwe no kubona amashusho y'inyigisho yo muri Zion Temple kuwa 7 Kanama 2026 arimo ubutumwa butesha agaciro umwuga w'Ubuforomo n'Ububyaza. Ibi bishobora kugira ingaruka mbi ku buryo abantu babona abakora uyu mwuga ndetse no ku baturage baha serivisi."
RNMU ivuga ko abaforomo n'ababyaza ari abantu b'ingenzi cyane mu gusigasira ubuzima bw'umubyeyi n'umwana no mu rwego rw'ubuzima muri rusange, ko bakwiriye kubaha ku bw'umusanzu wabo.
Uru rugaga ruvuga ko rwagiranye ibiganiro na Zion Temple nyuma y'ibyabaye, kandi ko rwemeye imbabazi iri torero ryasabye.


