Bwiza
ads

Urugo rwa Mugisha Gilbert rwaba rwasenyutse?

imyidagaduro•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Mbere, 19 Ukwakira 2026 saa 08:41
Iminota 2 yo gusoma
Urugo rwa Mugisha Gilbert rwaba rwasenyutse?

1360683

Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi', Mugisha Gilbert yahakanye amakuru yo gutandukana n’umugore we Mpinganzima amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Aya makuru yari yakomotse ku mafoto y’ubukwe Gilbert Mugisha yakuye ku mbuga nkoranyambaga ze hanyuma abantu batangira gucyeka ko baba batandukanye.

Icyakuruye impaka ndende ni ubutumwa Kazungu Kabobs yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram aho yagaragaza ko urugo rw'uyu mukinnyi rwaba rwasenyutse.

Yifashishije konti ye ya Instagram Mugisha Gilbert yahakanye ayo makuru yavugaga ko urugo rwe rwasenyutse.

Muri ubwo butumwa, Mugisha Gilbert yasabye abantu kutihutira gukwirakwiza amakuru yerekeye ubuzima bwe bwite batabanje kugenzura niba ari ukuri, ashimangira ko ibivugwa ku itandukana rye n’umugore we atari ukuri.

Yagize ati: "Rimwe na rimwe mujye muba abanyamakuru b'abanyamwuga. Umuntu kwifata akandika inkuru ntagihamya afite @kazungu_kaboss Ndagira ngo nkumenyeshe ko njyewe n'umufasha wanjye Mpinganzima turaho dutekenye turwohewe n'urukundo ndetse ndetse ntacyadutanya kuko icyo Imana ntawagitanduka."

Ku bijyanye no gusiba amwe mu mafoto y'ubukwe bwe ku mbuga nkoranyambaga, Gilbert yagize ati; "Rero post zo kuri account yanjye nshobora kuzikuraho ku bwubushake bwanjye, wenda haricyo nteganya utazi [....] ahaziritse igisabo ntihaterwa ibuye (much love to my wife Mpinganzima forever and ever."

Mugisha Gilbert na Mpinganzima Josephine bakoze ubukwe ku wa 5 Ukwakira 2025, mu birori byabereye kuri Romantic Garden mu Mujyi wa Kigali. Gusezerana imbere y’Imana byabereye muri Romantic Church.

Urukundo rwabo rwari rwaramenyekanye mbere y’ubukwe, kuko muri Nzeri 2024 Mugisha Gilbert yari yateye ivi asaba Mpinganzima Josephine ko yazamubera umugore. Mu Ukwakira uwo mwaka, basezeranye imbere y’amategeko.

Bwiza News

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.