Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 10 Ukwakira, Umugande Michael Katungi Mpeirwe, wahoze mu Gisirikare cya Uganda, yitabye urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’amasaha make yoherejwe avanwe muri Uganda kugira ngo aburanishwe ku byaha bivugwa ko bituruka mu bucuruzi mpuzamahanga bwa cocaine n’intwaro za gisirikare bufitanye isano n’umutwe w’abagizi ba nabi wo muri Mexico.
Minisiteri y’ubutabera muri Amerika yemeje ko Katungi yoherejwe kandi yagaragaye mu rukiko bwa mbere yitabye Urukiko rw’Ibanze rw’akarere muri Virginia y’Iburasirazuba ahitwa Alexandria.
Katungi, ufite imyaka 45, akurikiranweho ibyaha byo gucura umugambi wo gukwirakwiza ikiyobyabwenge cya cocaine, umugambi wo gutunga imbunda, zirimo imbunda za machine guns n’ibiturika mu rwego rwo guteza imbere icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ndetse no gucura umugambi wo guha inkunga cyangwa ibikoresho umutwe w’iterabwoba w’abanyamahanga.
Minisiteri y’ubutabera yagize iti: "Nahamwa n'icyaha, Katungi ashobora guhanishwa nibura imyaka 10 kugeza ku gifungo cya burundu."
Kugaragara kwe mu rukiko byemeje amakuru avuga ko aherutse kurizwa indege akavanwa muri Uganda aherekejwe n'abayobozi benshi bo muri Amerika nyuma yo kurangiza ibisabwa mu kohererezanya abanyabyaha i Kampala.
Katungi ntabwo arahamwa n’icyaha, kandi ibirego biracyari ibyo abashinjacyaha bo muri Amerika bagomba gutangira ibimenyetso mu rukiko.
Abategetsi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuga ko, guhera byibura muri Nzeri 2022, Katungi yacuranye umugambi n’umunyagihugu wa Bulgaria, Peter Dimitrov Mirchev, Umunyakenya Elisha Odhiambo Asumo n’Umunyatanzaniya, Subiro Osmund Mwapinga, wo guhango intwaro za gisirikare umutwe ucuruza ibiyobyabwenge wo muri Mexico, uzwi cyane nka Cartel de Jalisco Nueva Generación, cyangwa CJNG.
Muri izo ntwaro havugwa ko zirimo imbunda za machine guns, imbunda za RPG, grenade, ibikoresho bituma ureba mu ijoro (night-vision), imbunda za ba mudahusha, za mines ndetse n’imbunda zihanura indege.

