Iperereza ryakozwe na White House ryibanze ku gutandukanya ibintu bivuguruzanya byatangajwe na Richard Grenell na Alina Habba Mildon ku byerekeye amafaranga agera kuri miliyoni 17 z’amadolari yavuye kuri konti ya Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo akajya mu kigo gicuruza ibikoresho bya gisirikare cyo muri Texas. Richard Grenell na Alina Habba Mildon bigeze kuba inshuti magara.
Abantu bamenyereye iki kibazo bavuga ko iperereza ryakozwe na White House ku kibazo cy’amakimbirane hagati y’abashyigikiye Trump bakomeye, Richard Grenell na Alina Habba Mildon, gishingiye ku mafaranga yoherejwe avuye muri banki yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo akajya mu kigo cyo muri Texas gicuruza ibikoresho bya gisirikare.
Alina Mildon wahoze ari umunyamategeko wihariye wa Perezida Trump, bivugwa ko aherutse kwinjira mu biro bya perezida (The Oval) mu cyumweru gishize ashinja Grenell kunyereza miliyoni z'amadolari yoherejwe mu 2025 nyuma y’amasezerano yagizwemo uruhare n’Umunyaturkiya waje kuba umugabo we.
Mildon yabanje kwerekana ko ayo mafaranga yaturutse kuri uwo mugabo we, umucuruzi w’Umunyaturkiya, Turhan Mildon, uvuga ko ari umujyanama wa Félix Tshisekedi, ndetse ufite pasiporo y’abadipolomate ya Congo, kandi isosiyete ye, Milvest, yatsindiye amasoko menshi ya leta muri DRC.
Yavuze ko igice cy'ayo mafaranga cyagombaga gushyirwa ku ruhande kugira ngo azatangwe nk’impano mu kigo “John F. Kennedy Center for the Performing Arts”, ariko ntiyigeze ashyikirizwa ikigo. Icyo gihe Grenell yayoboraga iki kigo cya Kennedy kandi ari intumwa yihariye ya Trump muri Venezuela.
Asubiza ibibazo byabajijwe n'ikinyamakuru The New York Times, Grenell yahakanye ibirego byose, avuga ko bitumvikana. Ni mu gihe Mildon n’umugabo we batigeze basubiza ibyifuzo byo gutanga ibisobanuro. White House nayo ntiyigeze isubiza.
Amakimbirane n’iperereza ryayakurikiye byagaragaye mu gihe hakomeje kuvugwa umwuka mubi imbere mu butegetsi bwa Trump, aho umunyamabanga we mushya ushinzwe itangazamakuru, Katie Zacharia, yeguye nyuma y’iminsi 5 ashyizweho.
Mildon na Grenell bari barigeze kuba inshuti magara ariko mu mezi ashize umubano wabo wajemo igitotsi kubera business za Mildon. Amakimbirane yabo yamenyekanye mu minsi yashize, nyuma y’uko The Times itangiye gucukumbura ku bikorwa by'ubucuruzi bya Mildon n'umusanzu we mu Kigo cya Kennedy. Ibibazo byatumye Mildon ajyana ibirego bye kwa Trump ku wa Gatanu ushize.
Mildon yabanje kubwira abayobozi ba White House ko amafaranga, miliyoni 17.6 z'amadolari, yavuye ku mugabo we w’ubu, Turhan Mildon, bashakanye mu kwezi gushize. Icyiciro cya mbere cy’inyandiko umwunganizi w’umugabo we yashyikirije White House, ariko, kigaragaza ko hahinduwe izina ry’uwayohereje, ahubwo yavuye kuri konti ya Guverinoma ya RD Congo.


