Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yashinje Amerika kudindiza itangwa rya misile zirwanya ibitero byo mu kirere avuga ko zamaze kwishyurwa n’ibihugu by’inshuti by’u Burayi, mu gihe umubano hagati ya Washington na Kyiv ukomeje kugaragaramo igitotsi.
Perezida Volodymyr Zelenskyy, yashinje ubuyobozi bwa Amerika kudindiza itangwa rya misile z’ingenzi zikoreshwa mu gusenya izindi kandi zikenewe cyane na Ukraine mu bwirinzi bw’ibitero by'u Burusiya.
Ku wa Mbere, Zelenskyy yabwiye abasenateri bo muri Amerika ko "Pentagon idindiza kohereza izo misile" nubwo zamaze kwishyurwa n’ibihugu by’inshuti zo mu Burayi.
Ibyo birego bije mu gihe umubano wa Ukraine na Amerika utifashe neza. Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yoroheje ibihano byafatiwe u Burusiya kandi anenga Zelenskyy ku mugaragaro, asaba ko hashyirwaho undi muntu umusimbura.
Zelenskyy yavuze iki?
Perezida wa Ukraine yavuze ko Amerika yahagaritse kohereza misile zisama ibindi bisasu, aho yavuze ko hategereje gusa umukono wa Minisitiri w’Ingabo muri Amerika, Pete Hegseth, kugira ngo zoherezwe muri Ukraine.
Yavuze kandi ko ibihugu by’inshuti byo mu Burayi byemeye kohereza izo misile zabo bwite zo mu bwoko bwa Patriot ariko ko na byo bigomba kubanza kwemerwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Zelenskyy ati: "Misile zirateguye, kandi zakabaye ziri muri Ukraine." "Ariko ikibabaje ni uko nta burenganzira buratangwa."
Ku wa Mbere, Perezida Zelenskyy kandi yavuze ko Ukraine itigeze iburirwa hakiri kare ku bijyanye n'ibitero bya misile by’u Burusiya. Iki gihugu gisanzwe kishingikiriza ubushobozi bw’ubutasi bwa Amerika mu kubona misile zo mu bwoko bwa ballistique ziraswa n’u Burusiya.
Hariho kandi impungenge zigenda ziyongera ku mbogamizi zireba Starshield, umuyoboro w’itumanaho rya gisirikare wakozwe na SpaceX ya Elon Musk. Itumanaho rya gisirikare rya Ukraine n’imikorere ya drones zayo na byo bishingiye ku makuru atangwa na Starshield.
Guverinoma ya Amerika igenzura uburyo bwo kugera kuri Starshield, ariko Trump yahakanye gutegeka kugabanya ikoreshwa ryayo.


