Itorero Authentic Word Ministries/Zion Temple Celebration Center (AWM/ZTCC) riyobowe na Apôtre Dr Paul Gitwaza, ryasabye imbabazi abaforomo n’ababyaza ndetse n’abandi bashobora kuba barababajwe n’amagambo yavuzwe n’Umushumba mukuru waryo mu nyigisho yatanze ku wa 7 Kanama 2026.
Mu mashusho yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, Apôtre Gitwaza yumvikana abwira ababyeyi ko bakwiye kwitondera umuntu wa mbere ufata umwana akivuka, avuga ko " “Nubyara umwana w’umuhungu cyangwa w’umukobwa, uzirinde umuntu wa mbere wamufata utamuzi. Umwuka w’abarozi uba mu ba ‘nurses’ [ababyaza] benshi, bariya babyaza.”
Gitwaza yakomeje avuga ko ngo mu gihe cyo kwica Abanya-Israel mu byanditswe muri bibiliya, bari ababyaza.
Mu itangazo iri torero ryasohoye, ryatangaje ko ryabonye amashusho ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, agizwe n’igice cy’inyigisho Apôtre Gitwaza yatanze ku wa 07 Kanama 2026.
Iri Torero AWM/ZTCC ryavuze ko ryamenye ko amagambo ari muri ayo mashusho yumvikanye nabi ku bantu batandukanye, by’umwihariko abaforomo n’ababyaza, bumva ko asuzuguza umwuga wabo ndetse n’uruhare rukomeye bagira mu buzima n’imibereho myiza y’abaturage.
Itorero ryavuze ko ritari rifite umugambi wo gutesha agaciro, cyangwa akamaro umwuga w’abaforomo, ababyaza cyangwa undi mwuga uwo ari wo wose.
Ryatangaje ko n'ubwo uwo atari wo wari umugambi waryo, ryemera ko amagambo yakoreshejwe yababaje abantu kandi ateza impungenge.
Riti “Ku bw’ibyo, turasaba imbabazi zivuye ku mutima abaforomo n’ababyaza ndetse n’abandi bose bashobora kuba barabajwe n’ubwo butumwa.”
AWM/ZTCC yakomeje ivuga ko iha agaciro gakomeye abaforomo n’ababyaza, ishimira ubwitange bwabo, ubunyamwuga n’uruhare rwabo mu kurokora ubuzima, kwita ku miryango no guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage.
Iri torero kandi ryagaragaje ko binyuze mu bikorwa byaryo by’ubuzima n’iterambere ry’abaturage, ryagize amahirwe yo gukorana n’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, barimo abaforomo, kandi ko riha agaciro umusanzu wabo mu gufasha abaturage.
Nyuma yo kumenya ibibazo byatewe n’ayo magambo, AWM/ZTCC yavuze ko yegereye abayobozi bahagarariye abaforomo n’ababyaza kugira ngo ibagaragarize ko ibabajwe n’ibyabaye ndetse bagirane ibiganiro.
Itorero ryashimiye uburyo abo bayobozi bakiriye ibyo biganiro, rivuga ko bumvikanye gukomeza gukorana mu bikorwa bigamije guteza imbere ubwumvikane, ubufatanye no kongera icyizere hagati y’impande zombi.
AWM/ZTCC yavuze kandi ko ibyabaye byaryibukije inshingano ikomeye itorero n’abayobozi baryo bafite mu gihe bafite ijambo rigera ku bantu benshi.
Riti “Tuzakomeza gushyira imbaraga mu kuzuza izo nshingano mu bushishozi, kwicisha bugufi no kubaha agaciro ka buri muntu n’umwuga we.”
Itorero Zion Temple ryasoje rivuga ko rikomeje inshingano yaryo yo kwamamaza ijambo ry’Imana no guteza imbere urukundo, ubumwe, ubwiyunge no gukorera abandi.


