Umukino wagombaga guhuza Vitesse Arnhem na De Graafschap mu Cyiciro cya Kabiri cya Shampiyona y’u Buholandi wasubitswe nyuma y’uko abafana ba De Graafschap bahagaritse imodoka yari itwaye abakinnyi babo.
Ibi byabaye ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, ubwo abafana ba De Graafschap bateraniraga ku kibuga cy’ikipe yabo kiri mu Mujyi wa Doetinchem, bakabuza imodoka yari igiye kubajyana i Arnhem guhaguruka.
Aba bafana bari bigaragambiriza icyemezo cya Vitesse Arnhem cyo kubabuza kwinjira muri Stade GelreDome, nyuma y’uko amakipe yombi ananiwe kumvikana ku ngamba z’umutekano zigomba gukurikizwa.
Vitesse yari yemeye kwakira abafana 500 ba De Graafschap aho kuba 800 basanzwe bemererwa, ariko nyuma ihitamo kubabuza kwinjira ishingiye ku makuru yatanzwe na Polisi n’imvururu zabaye mu mukino wahuje aya makipe mu mwaka ushize.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Buholandi (KNVB) ryamaganye ibyabaye, rivuga ko ridashobora kwihanganira imyitwarire y’abafana ituma imikino itaba.
Kugeza ubu, itariki nshya uyu mukino uzaberaho ntiratangazwa.


