Ubushakashatsi ku ihindagurika ry’imiterere y’uturemangingo ndangasano (chromosomes) bwagaragaje ko Y chromosome, igira uruhare rukomeye mu ikorwa ry’abana b’abahungu, imaze imyaka myinshi itakaza zimwe muri genes zayo, bituma abahanga bibaza ku hazaza hayo.
Abashakashatsi bavuga ko Y chromosome yigeze kugira genes zigera kuri 900, ariko kuri ubu hasigaye izigera kuri 55 zikora. Porofeseri Jenny Graves agaragaza ko iyi nzira yo gutakaza genes iramutse ikomeje ku muvuduko wagaragaye mu mateka yayo, Y chromosome ishobora kuzimira mu myaka igera kuri miliyoni 11.
Iyi mibare ariko si igihe ntarengwa cyemejwe n’ubushakashatsi, kandi ntibivuze ko abagabo bazacika ku Isi cyangwa ko hazahagarara kuvuka kw’abana b’abahungu.
Abahanga bagaragaza ko hari andi matungo yatakaje Y chromosome ariko agakomeza kororoka, bitewe n’uko ubundi buryo bw’imiterere y’uturemangingo ndangasano bwafashe inshingano zayo.
Urugero ni imbeba zo mu Buyapani zizwi nka Japanese spiny rats, zidakigira Y chromosome ariko zigakomeza kubaho zifite igitsina gabo n’igitsina gore.
Nubwo bishoboka ko abantu na bo bazagira ubundi buryo bwo kugena igitsina mu gihe cy’ihindagurika ry’uturemangingo, abahanga ntibaragaragaza ko bizabaho.
Kugeza ubu, nta gihamya yemeza ko abagabo bazazimira, kuko hari n’abashakashatsi bemera ko genes zisigaye kuri Y chromosome zishobora gukomeza kubaho igihe kirekire.


