Bwiza
ads

Abagabo nabo bashobora gucura - Ubushakashatsi

Ubuzima•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kane, 1 Ukwakira 2026 saa 07:51
Iminota 2 yo gusoma
Abagabo nabo bashobora gucura - Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza bugaragaza ko uko umugabo agenda akura, ubuziranenge n’imigendekere y’intanga ze bishobora kugabanuka, bigatuma gutera inda bigorana.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2006 bwiswe “Quantitative effects of male age on sperm motion”, bwibanze ku kureba uko imyaka y’umugabo ishobora kugira ingaruka ku buryo intanga ze zigenda.

Abashakashatsi bakoze ubushakashatsi ku bagabo 97 bafite hagati y’imyaka 22 na 80, bose badafite uburwayi bwagaragaye.

Muri ubwo bushakashatsi, abashakashatsi basanze sperm motility, ni ukuvuga ubushobozi bw’intanga ngabo bwo kugenda neza zigana ku ntanga ngore, bugenda bugabanuka uko imyaka yiyongera.

Imibare yatanzwe mu byiciro by’imyaka ni iyi:

- 22–29: 56%
- 30–39: 48.8%
- 40–49: 38.5%
- 50–59: 37.5%
- 60–69: 20.8%
- 70–80: 3%

Ibi bigaragaza ko imyaka ishobora kugira uruhare mu kugabanuka k’ubushobozi bw’intanga ngabo bwo kugenda neza.

Nubwo ubu bushakashatsi bugaragaza ko uburumbuke bw’umugabo bushobora kugabanuka uko imyaka yiyongera, ntibisobanuye ko umugabo ugeze mu myaka 40 cyangwa irenga adashobora gutera inda.

Uburumbuke bugira ibintu byinshi bigira uruhare kuri bwo, birimo ubuzima rusange, imiterere y’intanga, indwara zimwe na zimwe ndetse n’imibereho y’umuntu.

Ubushakashatsi bwibanda ku myaka y’umugabo kandi bwagaragaje ko ku bantu bageze mu myaka myinshi hashobora kubaho impinduka mu miterere n’imikorere y’intanga.

Abahanga mu buzima bw’imyororokere bagaragaza ko usibye imyaka, hari n’izindi mpamvu zishobora kugira ingaruka ku burumbuke bw’umugabo.

Muri zo harimo kunywa itabi, kunywa inzoga nyinshi, kugira umubyibuho ukabije ndetse n’ibindi bibazo by’ubuzima.

Ni yo mpamvu abagabo bafite impungenge ku burumbuke bwabo basabwa kugana abaganga bakabasuzuma aho gufata umwanzuro bashingiye ku myaka gusa.

Ubutumwa bw’ubu bushakashatsi ni uko uburumbuke bw’umugabo bushobora guhinduka uko imyaka yiyongera, ariko imyaka yonyine ntihagije kugira ngo hamenyekane niba umugabo ashobora cyangwa adashobora gutera inda.

Umugabo umaze igihe agerageza kubyara ntibimushobokere ashobora kugana inzobere mu buzima bw’imyororokere kugira ngo hakorwe isuzuma ryimbitse ku mpamvu zishobora kuba zibitera.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.