Bwiza
ads

Abanyarwanda 2 mu bantu 6 bari gushakishwa n'ubutabera bwa Amerika

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Gatatu, 28 Ukwakira 2026 saa 04:51
Iminota 2 yo gusoma
Abanyarwanda 2 mu bantu 6 bari gushakishwa n'ubutabera bwa Amerika

Abanyarwanda babiri, Merveille Mudacumura na Clement Mugiraneza, bashyizwe ku rutonde rw'abantu batandatu bashakishwa n'ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakurikiranweho gukora ibyaha by'uburiganya bifashishije ikoranabuhanga.

Kuri uyu wa Kabiri ushize, Jeanine Ferris Pirro, Umushinjacyaha wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Karere ka Columbia, ku bufatanye n'inzego zikomeye zishinzwe iyubahirizwa ry'amategeko za leta ndetse na nyuma y'ibiganiro n'abafatanyabikorwa b'ibigo bitandukanye, batangaje ingamba zafashwe n'ishami rya minisiteri y'ubutabera rishinzwe kurwanya abatubuzi ( "Scam Center Strike Force") .
‎
‎Izi ngamba zigamije kurinda Leta Zunze Ubumwe za Amerika uburiganya bwo kuri interineti n'uburiganya mu ishoramari rya cryptocurrency bikorwa n'imiryango y'abagizi ba nabi mpuzamahanga (TCOs).
‎
‎Iri shami ryatangaje ibirego bishinjwa abatekamutwe batandatu batuye muri Afurika, bagaragaramo Abanyarwanda babiri, bivugwa ko bafitanye isano na Aziya y'Amajyepfo y'Uburasirazuba n'u Bushinwa, bibasiye abaturage ba Amerika binyuze mu ishoramari ry'uburiganya.

‎"Imiryango y’abagizi ba nabi yambukiranya ibihugu y'Abashinwa irimo kwinjira ku mbuga zo gushakiraho abakunzi zawe, ku mbuga nkoranyambaga, no muri porogaramu zo kohererezanya ubutumwa zawe kugira ngo yibe amafaranga kuri konti za banki z’abaturage ba Amerika.
‎
Mu mwaka ushize, 'strike force' yarwanye intambara ikomeye n’ibigo bikorera mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Aziya bikora nk’ibirindiro by’aba bagizi ba nabi; iki gikorwa cyatumye hafatwa cyangwa hahagarikwa miliyari 1 y’amadolari y’Amerika mu mafaranga ya "cryptocurrency".
‎
‎'Strike force' yanjye izakomeza gukura no kwaguka, kandi ikurikirane aba bagizi ba nabi muri Afurika, mu Buhinde, mu Burayi, n’ahandi hose bagerageza gushinga ibikorwa byabo. Tuzakorana n’abafatanyabikorwa bacu mpuzamahanga kugira ngo duhagarike ikwirakwira ry’iyi miryango y’abagizi ba nabi bambukiranya ibihugu bibasira Abanyamerika," ibi ni ibyatangajwe n'Umushinjacyaha Pirro.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.