Bwiza

Abanyeshuri ba TTC barenga 4,000 batangiye gahunda y'amasomo azabahesha impamyabumenyi ya A1

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Mbere, 9 Ugushyingo 2026 saa 13:47
Abanyeshuri ba TTC barenga 4,000 batangiye gahunda y'amasomo azabahesha impamyabumenyi ya A1

209577

Abanyeshuri 4,183 batangiye gahunda nshya y’imyaka itanu mu Mashuri Nderabarezi (TTC) izasiga bahawe impamyabumenyi ya A1, aho guhabwa A2 bahabwaga nyuma yo kwiga imyaka itatu nk’uko byari bisanzwe.

Iyi gahunda yatangijwe mu mwaka w’amashuri wa 2026/2027 watangiye muri Nzeri 2026, mu rwego rwo kongera ubumenyi n’ubushobozi bw’abarimu no kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza.

Gahunda nshya yasimbuye iy’imyaka itatu yari isanzwe muri TTC, aho kongera imyaka ibiri bigamije guha abanyeshuri umwanya uhagije wo kwiga amasomo ajyanye n’umwuga w’ubwarimu no gukora imyitozo ihagije yo kwigisha.

Kuva ku mpamyabumenyi ya A2 kugera kuri A1

Muri gahunda yari isanzwe, umunyeshuri warangizaga TTC nyuma y’imyaka itatu yahabwaga impamyabumenyi ya A2.

Muri gahunda nshya, abanyeshuri batangiye mu mwaka wa kane muri Nzeri 2026 baziga imyaka itanu, bakazahabwa A1.

Iri vugurura riri mu mugambi mugari wa Leta wo kuzamura urwego rw’imyigishirize n’impamyabumenyi zisabwa ku barimu bo mu mashuri abanza.

Intego y’igihe kirekire ni ugukomeza kuzamura urwego rw’impamyabumenyi z’abarimu, aho mu gihe kiri imbere hateganywa kugera ku rwego rwa A0 cyangwa Bachelor’s Degree in Education.

Imyaka itanu izongera umwanya w’imyitozo yo kwigisha

Gahunda nshya yashyizweho na Minisiteri y'Uburezi kugira ngo abanyeshuri biga ubwarimu babone umwanya munini wo kwiga amasomo ajyanye n’umwuga wabo ndetse no gukora imyitozo yo kwigisha.

Mu masomo bazibandaho harimo ay’uburezi mu mibare n’ubumenyi, ay’uburezi mu bumenyi bw’imibereho n’indimi, ndetse n’ayibanda ku burezi bw’abana bato n’amashuri abanza yo mu cyiciro cyo hasi.

Imyitozo yo kwigisha izafasha abanyeshuri kubona ubunararibonye mbere yo gutangira akazi k’ubwarimu, bityo barangize bafite ubumenyi bw’imyigishirize n’ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bahura na byo mu mashuri.

Abanyeshuri bari basanzwe biga muri TTC mbere y’uko iyi gahunda nshya itangira bazakomeza gahunda bari basanzwemo, mu gihe impinduka ireba abatangiriye mu mwaka wa mbere mu mwaka w’amashuri wa 2026/2027.

Leta yashoye arenga miliyari 74 Frw mu Mashuri Nderabarezi

Mu rwego rwo gushyigikira iri vugurura, Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Banki y’Isi yashoye arenga miliyari 74 Frw mu kuvugurura no kugeza ibikoresho mu Mashuri Nderabarezi 16 abanyeshuri bazajya bakoreramo imyitozo yo kwigisha.

Iri shoramari rigamije gutuma amashuri azatanga iyi gahunda agira ibikoresho n’ibikorwaremezo bikenewe mu gutegura abarimu bafite ubumenyi n’ubushobozi buhagije.

Abanyeshuri 4,183 batangiye iyi gahunda nshya ni igice cya mbere cy’ivugurura rigamije guhindura uburyo abarimu b’amashuri abanza bahugurwamo, kuva ku mpamyabumenyi ya A2 yari isanzwe itangwa nyuma y’imyaka itatu, hakajya hatangwa A1 nyuma y’imyaka itanu.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.