Bwiza

FARDC n'abayifasha bakajije ibitero mu bice bitandukanye bituwe cyane

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Mbere, 9 Ugushyingo 2026 saa 14:07
FARDC n'abayifasha bakajije ibitero mu bice bitandukanye bituwe cyane

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Ugushyingo 2026, ihuriro ry'ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa zakajije ibitero byazo bya gisirikare ku mirongo itandukanye y’urugamba, zikoresheje indege zitagira abapilote (drones), indege z’intambara, imbunda ziremereye, hamwe n’ingabo zirwanira ku butaka.
‎
Ibi bitero byibasiye uduce dutuwe n’abantu benshi, bitera impfu z'abantu no guhunga kw’abaturage benshi bavuye mu byabo nk'uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na FRN.
‎
‎Iri tangazo rivuga ko guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6:00 AM), muri Minembwe, ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa zakajije ibitero byazo byo ku butaka ndetse no gutera ibisasu bya bombe ku duce twa Point Zéro, Rugezi, Kimete, Nyarurango, na Rugomero.
‎
Ahagana saa moya za mu gitondo (7:00 AM), izo ngabo n'ubundi zagabye ibitero ku duce twa Kadasomwa, Kidoveri, na Kalongi, muri Teritwari ya Kalehe, muri Kivu y'Amajyepfo.
‎
‎Ni mu gihe guhera saa moya n’igice za mu gitondo (7:30 AM), ibitero by’ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa byibasiye uduce twa Kazinga na Mahanga muri Teritwari ya Masisi, muri Kivu y'Amajyaruguru.
‎
‎Ihuriro "Front pour la Refondation de la Nation (FRN)" ryaboneyeho guhumuriza abaturage rigaragaza ko badashobora kurebera gusa mu gihe hari ubwicanyi, imibabaro, no guhatirwa guhunga byugarije abaturage.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.