Bwiza

Abayisilamu 3 bakatiwe gufungwa burundu bazira kubaga inka

iyobokamana•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kabiri, 3 Ugushyingo 2026 saa 09:14
Abayisilamu 3 bakatiwe gufungwa burundu bazira kubaga inka

1422814

Urukiko rwo mu mujyi wa Gandhinagar, muri Leta ya Gujarat mu Buhinde, rwakatiye abayisilamu batatu igihano cyo gufungwa burundu nyuma yo kubahamya icyaha cyo kubaga inka.

Mu isomwa ry’urubanza, urukiko rwifashishije inyandiko zera z’idini ry’Abahindu, zirimo Manu Smriti na Vedas, rusobanura agaciro inka ifite muri iri dini.

Nk’uko ibiro ntaramakuru bya Press Trust of India (PTI) byabitangaje, Visi Minisitiri w’Intebe wa Leta ya Gujarat, Harish Singhvi, yashimye iki cyemezo, avuga ko cyerekana ko amategeko y’iyi Leta atazihanganira umuntu wese uzajya abaga inka.

Mu cyemezo cyasomwe ku wa Mbere, umucamanza B.R. Rajput yategetse ko buri wese mu bahamijwe icyaha acibwa ihazabu y’amafaranga 300.000 y’amarupi y’u Buhinde, n'igihano cyo gufungwa burundu.

Urukiko rwagaragaje ko kudahana abantu bakora ibyaha nk’ibi bishobora gutuma inka, Abahindu bafata nk’inyamaswa yera bakayita “Gau Mata”, izimira ku isi uko imyaka igenda ishira.

Uretse icyo gihano, abo bagabo banakatiwe igifungo cy’imyaka 10 buri wese, banacibwa ihazabu y’amafaranga 100.000 y’amarupi, hashingiwe ku itegeko rya Leta ya Gujarat rirengera inyamaswa ryo mu 1954.

Icyakora, urukiko rwategetse ko ibyo bihano byombi bizagendana icyarimwe, bivuze ko batazabanza kurangiza kimwe ngo batangire ikindi.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.