Bwiza
ads

Amashusho ya Kim Kardashian ari gusambana na Ray J yaciye agahigo ko kurebwa cyane

imyidagaduro•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kabiri, 20 Ukwakira 2026 saa 07:48
Iminota 2 yo gusoma
Amashusho ya Kim Kardashian ari gusambana na Ray J yaciye agahigo ko kurebwa cyane

1365470

Amashusho yihariye ya Kim Kardashian n’umuririmbyi Ray J yakomeje kuvugisha benshi, nyuma y’uko mu 2014 urubuga Pornhub rutangaje ko ari yo mashusho yari amaze kurebwa cyane ku rubuga rwarwo, amaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 93.

Aya mashusho yafashwe mu 2003, ubwo Kim Kardashian na Ray J bari mu rukundo, aza gushyirwa ku mugaragaro mu 2007. Icyo gihe yateje impaka nyinshi, anagira uruhare mu gutuma Kim Kardashian arushaho kumenyekana mu itangazamakuru no mu myidagaduro.

Icyakora, amakuru avuga ko ari yo mashusho yarebwe cyane mu mateka yose y’imyidagaduro y’abakuru ashingiye ku mibare yatangajwe mu 2014.

Ibi byongeye kugarukwaho ubwo Ikinyamakuru Dailymail cyatangazaga ko buryo Kim Kardashian yarongowe bwa mbere afite imyaka 19.

Uyu mugore yongeye kuvugwa mu nkuru zigaruka ku buzima bwe bwite, nyuma y’amakuru mashya agaragaje ibihe bikomeye yanyuzemo mu rushako rwe rwa mbere.

Nk’uko ikinyamakuru Daily Mail cyabitangaje ku wa 19 Ukwakira 2026, Kim Kardashian yashakanye na Damon Thomas mu ibanga muri 2000, afite imyaka 19, mu birori byabereye i Las Vegas.

Iki gitangazamakuru kivuga ko umugabo we wa mbere Damon Thomas yigeze kugera aho Kim Kardashian yari ari afite amafoto y'ubwambure bw'umuvandimwe we.

Uyu mugabo yahise atuka umuryango wa Kim Kardashian ko biyandarika. Ibi byateje umwiryane ukomeye cyane mu mibanire yabo.

Kim Kardashian na Damon Thomas baje gutandukana mu 2003, nyuma y’imyaka itatu bashakanye. Mu myaka yakurikiyeho, Kim yamenyekanye cyane mu myidagaduro, cyane cyane nyuma y’uko amashusho ye bwite ari gusambana na Ray J ashyizwe hanze mu 2007.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.