Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko ziteganya guhagarika u Rwanda na Afurika y’Epfo muri gahunda ya AGOA, igenera ibihugu bya Afurika byujuje ibisabwa uburenganzira bwo kohereza ibicuruzwa ku isoko ry’Amerika bitishyuye imisoro ya gasutamo.
Ibi byatangajwe ku wa 2 Ugushyingo 2026 na Jamieson Greer, uhagarariye ubucuruzi bwa Amerika (US Trade Representative), wavuze ko ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump busanga ibyo ibihugu byombi bikora ibidahuye n’amabwiriza agenga abemerewe kungukira muri iyi gahunda.
AGOA mu magambo arambuye ni African Growth and Opportunity Act, ni gahunda yashyizweho na Amerika igamije guteza imbere ubucuruzi n’ubufatanye mu bukungu hagati yayo n’ibihugu bya Afurika. Ituma ibihugu byujuje ibisabwa byohereza ibicuruzwa byinshi ku isoko ry’Amerika bidaciwe imisoro ya gasutamo.
Mu itangazo rye, Greer yavuze ko Perezida Trump yasanze ibikorwa bya Guverinoma y’u Rwanda na Afurika y’Epfo bidahuye n’ibisabwa kugira ngo igihugu gikomeze kungukira muri AGOA.
Ku Rwanda, Amerika yagaragaje impungenge zijyanye n’imbogamizi ku bucuruzi, iyubahirizwa ry’amategeko n'uburenganzira bwa muntu. Ibi bibaye nyuma y’uko u Rwanda rwari rwarigeze guhagarikwa muri iyi gahunda muri 2018.


