Bwiza

James Swan wa MONUSCO yagiye kuganira na FRN ya Kabila, azamara iminsi itatu i Goma

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Mbere, 2 Ugushyingo 2026 saa 17:30
James Swan wa MONUSCO yagiye kuganira na FRN ya Kabila, azamara iminsi itatu i Goma

203641

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba n’Umuyobozi wa MONUSCO, James Swan, yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu i Goma, aho ateganya kuganira n’abahagarariye FRN iyobowe na Joseph Kabila.

MONUSCO yatangaje ko uru ruzinduko rwatangiye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Ugushyingo 2026, mu rwego rw’ibiganiro isanzwe igirana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu burasirazuba bwa RDC.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, yavuze ko uru ruzinduko rubaye mu gihe hashyizweho FRN, yatangaje ko isimbuye ihuriro rya AFC/M23.

Yasobanuye ko James Swan ateganya kugirana ibiganiro n’abahagarariye FRN, mu rwego rw'ibiganiro MONUSCO yari isanzwe igirana na AFC/M23.

Iyi mishyikirano igamije gufasha MONUSCO gushyira mu bikorwa inshingano zayo, cyane cyane izijyanye no kurinda abasivili, koroshya uburyo bwo kugera mu duce dutandukanye no gushyigikira inzego zigenzura iyubahirizwa ry’agahenge.

MONUSCO yagaragaje ko muri izo nzego harimo Urwego Ruhuriweho Rushinzwe Kugenzura no Kwemeza Iyubahirizwa ry’Agahenge rwagutse (MCVE+/EJVM+).

FRN yashinzwe ku wa 12 Ukwakira 2026 i Goma, iyobowe na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC. Ni ihuriro ryasimbuye AFC yari iyobowe na Corneille Nangaa, rikaba rihuza ibikorwa bya politiki n'igisirikare byari muri iryo huriro.

Kuba MONUSCO itangaje ko izakomeza ibiganiro yari isanzwe igirana na AFC/M23, ikabihuza n’abahagarariye FRN, bigaragaza ko uru rwego rwa Loni rugambiriye gukomeza gukorana n’abahagarariye iri huriro mu gushyigikira inshingano zarwo muri RDC.

Icyakora, MONUSCO ntiyasobanuye mu buryo burambuye ingingo zizibandwaho mu biganiro James Swan azagirana n’abahagarariye FRN muri uru ruzinduko.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.