Apôtre Paul Gitwaza, umuyobozi w’Itorero Zion Temple Celebration Center, yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rwa Pasteur SEBAGAMWA Simon, wamugaragarije ubutumwa yahawe mu iyerekwa ubwo bahuriraga i Minembwe mu 2008.
Mu butumwa bwo kumwunamira, Gitwaza yavuze ko yamenye amakuru y’urupfu rwa Sebagamwa atinze, agaragaza ko yababajwe no kubura uyu mushumba n’umuhanuzi avuga ko yari umubyeyi w’abantu benshi mu buryo bw’umwuka.
Yibutse ko mu 2008, ubwo yari agiye gukora igiterane i Minembwe, yasanze Sebagamwa yamaze kuhagera, avuye i Kirumba nyuma y’urugendo rw’iminsi ibiri n’amaguru.
Gitwaza yavuze ko Sebagamwa yamushyize ku ruhande akamubwira ko mu gihe yari mu masengesho yabwiwe n’Imana kujya i Minembwe, ahari hagiye kubera igiterane gikomeye cyari kiyobowe na Gitwaza.
Yamubwiye kandi ko yari yabonye umubare “8-8-8” mu iyerekwa, ariko akaba atari azi icyo usobanura. Gitwaza avuga ko igihe yasobanuriraga Sebagamwa uwo mubare, yahise amubwira ibindi bintu yari yahawe kumugezaho, nubwo hari ibisobanuro avuga ko bikiri ibanga.
Mu butumwa bwe, Gitwaza yagaragaje ko azahora yibuka urukundo, urugwiro, umurava n’indangagaciro byaranze Sebagamwa, anihanganisha umuryango we, abana, abuzukuru n’Itorero rya Kristo muri rusange.
Yasoje ubutumwa bwe avuga ko Sebagamwa yakoze umurimo we mu gihe cye, kandi ko yasize abantu bazakomeza umurimo yatangiye.
Yagize ati: “Itahire uruhuke, warakoze mu gihe cyawe. Aho wagejeje umurimo, usize abana bazawukomeza. Tuzahura muri cya gitondo cy’izuka.”

