Abanya-Bangladesh babiri, Nazerul Islam Abdul Basir na Siti Akhtar, bivugwa ko biciwe muri Arabie Saoudite ku wa 14 Ukwakira 2026, nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’imyitwarire ubuyobozi bw’iki gihugu bwavuze ko idakwiye mu musigiti uri i Maka.
Amakuru avuga ko aba bombi bari baragiye muri Arabie Saoudite gukora Umra, urugendo rw’abayisilamu bajya i Maka gusenga.
Bivugwaho ko umugabo yasomye umugore we ku gahanga nyuma y’amasengesho, hafi y’umusigiti, maze umuntu wari hafi yabo akabafata amashusho.
Icyakora, itangazo rya Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Arabie Saoudite ryemeje ko bahamwe n’icyaha cy’imyitwarire idakwiye mu musigiti, ariko ntirisobanura neza igikorwa bakoze.
Urubanza rwabo rwaburanishijwe n’urukiko, maze rubahamya icyaha gihanishwa igihano cy’urupfu hashingiwe kuri ta’zir, uburyo bw’ibihano mu mategeko ya Kisilamu butuma urukiko rugira uruhare mu kugena igihano.
Itangazo ry’ubuyobozi rivuga ko icyo gihano cyemejwe n’inzego z’ubutabera mbere y’uko gishyirwa mu bikorwa.
Ku rundi ruhande, Konsila ya Bangladesh i Jeddah yatangaje ko itamenyeshejwe mbere y’uko abo baturage bicwa, isaba ubuyobozi bwa Arabie Saoudite ibisobanuro ku byabaye.



