Mu ruzinduko rwe rw’akazi no gutsura ubucuti yagiriye i Bamako, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe, kuwa Kabiri yakiriwe na Gen. Assimi Goïta, Umukuru w’Igihugu akaba na Perezida wa Guverinoma y’Inzibacyuho muri Mali.
Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Mali, ndetse no ku ngingo zijyanye n’ubwiyunge n’ubufatanye bwa Afurika.
Mu butumwa yanyujije kuri X akomoza kuri uru rugendo, Nduhungirehe yagize ati: "Nyuma ya saa sita z’uyu munsi i Bamako, nagize icyubahiro cyo kwakirwa na Nyakubahwa Jenerali w’Ingabo Assimi Goïta, Perezida w’Inzibacyuho akaba n’Umukuru w’Igihugu cya Mali."
Yongeyeho ko baganiriye ku mubano hagati ya Mali n’u Rwanda, umutekano mu turere ibihugu byombi biherereyemo, ndetse no ku kwishyira hamwe kwa Afurika.


