Abasivili bagera kuri 33 bishwe mu gitero cyagabwe n’abarwanyi bakekwa kuba abo mu mutwe wa ADF-MTM, mu gace ka Cantine gaherereye muri Teritwari ya Beni, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Iki gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 6 Ugushyingo 2026, mu gace ka Cantine ko mu Murenge wa Beni-Mbau. Uretse ubuzima bw’abantu bwahatikiriye, amazu agera kuri 50 yatwitswe, hamwe na za moto nyinshi n’imodoka imwe.
Justin Paluku, umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango ya sosiyete sivili muri Madiwe, yagize ati: "Kugeza ubu, tumaze kubona imirambo 33, amazu arenga 50 yatwitswe, ndetse na za moto nyinshi n’imodoka byangijwe n’umuriro."
Usibye agace ka Cantine, uduce twa Kananga, Lubumbashi, Kangé, Kima, na Yambiyaya, na two twagezweho n’iki gitero nk'uko inkuru dukesha Kivu Morning Post ivuga.
Mu izina rya sosiyete sivili yo muri Madiwe, Justin Paluku yavuze ko ibi ari "igikorwa cy’ubugome bukabije kigamije gusenya." Yanavuze kandi ko habayeho ibikorwa byo gusahura imitungo.
Umuyobozi wa gisirikare wa Teritwari ya Beni yamaze kugera aho ibi byabereye, mu gihe abaturage bo muri ako gace bakomeje guhunga. Abahagarariye sosiyete sivili bavuze ko ibikorwa byo gushakisha bikomeje, bityo umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.

