Bwiza

Tanzania: Umunyapolitiki Tundu Lissu yagizwe umwere ku cyaha cy'ubugambanyi

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Gatanu, 6 Ugushyingo 2026 saa 13:48
Tanzania: Umunyapolitiki Tundu Lissu yagizwe umwere ku cyaha cy'ubugambanyi

Tundu Lissu, umuyobozi mukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania, yahamijwe icyaha cyo guteza imvururu maze akatirwa igifungo cy’imyaka ine, ariko yagizwe umwere ku cyaha gikomeye cyo kugambanira igihugu.
‎
Itsinda ry’abacamanza batatu bo mu Rukiko Rukuru rwa Dar es Salaam kuri uyu wa Gatanu ryagize umwere Tundu Lissu ku cyaha gikomeye cyo kugambanira igihugu, bavuga ko ubushinjacyaha bwananiwe kugaragaza ibimenyetso by’ingenzi bimuhamya icyaha, ariko bamuhamya icyaha cyo gukangurira rubanda kwigomeka.
‎
‎Abo bacamanza bavuze ko uyu munyapolitiki w’imyaka 58, umaze igihe afunzwe kuva muri Mata umwaka ushize, yashishikarije abamushyigikiye guteza imvururu mu matora rusange ataravuzweho rumwe yo mu 2025.
‎
‎Lissu, uyobora ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya CHADEMA, yahakanye ibyaha ashinjwa, avuga ko ibyo aregwa bishingiye kuri politiki nk'uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
‎
Urukiko rwavuze ko interuro yakoresheje mu bikorwa byo kwiyamamaza igira iti "Nta mavugurura, nta matora," ihagije kugira ngo ahamwe n’icyaha cyo gushishikariza abantu gukora ibikorwa bibi.
‎
Urukiko rwanzuye ko "mu kuvuga ayo magambo agamije kuyageza kuri rubanda, uregwa yashishikarije abaturage guteza imvururu mu matora yo muri 2025."
‎
‎Lissu yavuze ko yabanje gushinjwa gusa icyaha cy’ubugambanyi, atari ugushishikariza abandi kwivumbagatanya, abwira abacamanza ko ari icyaha baremye.
‎
Yongeyeho ko yifuza gusaba kurekurwa by'agateganyo kuko ibi bishoboka ku cyaha cyo gushishikariza abandi kwigomeka bitandukanye n'ubugambanyi.
‎
‎Yemerewe kujuririra mu Rukiko rw’Ubujurire, ari na rwo rukiko rukuru kurusha izindi zose mu gihugu.
‎
Icyaha cyo kugambanira igihugu kiri mu byaha bikomeye cyane muri Tanzania, kandi gishobora guhanishwa igihano cy’urupfu.
‎
Perezida Samia Suluhu Hassan yatsinze amatora yo mu Kwakira 2025 n’amajwi 98%, ibyavuyemo byamaganwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bavuga ko ari "ikinamico" ku bijyanye na demokarasi, kuko abakandida babiri bakomeye bari bahanganye na we, barimo na Lissu, bakuwe mu ihatana.
‎
Guverinoma ye yo yakomeje guhakana yivuye inyuma ko igamije kwibasira abatavuga rumwe na yo.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.